Ndi umugore mwiza kandi mfite amafaranga, umugabo wanjye anta mu rugo akajya gusambana n’abandi bagore” NKORE IKI?

Mbanje kubaramutsa, imyaka yanjye ni 29 mfite abana babiri, umukuru afite imyaka 5 ni umuhungu, ku bwanjye navuga ko ndi mwiza, ntacyo mbuze, urugo rwacu mbona ntacyo rubuze uretse urukundo gusa, nabwo sinzi aho umugabo aruburira.

Mu by’ukuri bakunzi bacu bo kuri kigalihi.rw, njye mfite akazi njyaho mu gitondo nkataha 18:30 nakererwa nkataha saa moya, umugabo wanjye agenda saa kumi n’igice za mugitondo agataha hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro.

Umugabo aransuzugura cyane, antesha agaciro pe, ntacyo yamburanye ariko ava mu kazi agasohokana n’abandi bakobwa cga se abagore, nayobewe icyo yamburanye, kuko hari n’abo menya nkabona ntacyo bandusha.

Mu by’ukuri hari igihe numva namucika nkigendera, na njye nkazashaka umugabo unyubaha ndetse unampesha agaciro kuko mbona narabaye intabwa.

Mungire inama, kuko ntako ntakoze, musaba ko tuganira ngo ansobanurire icyo ampora yaranze, mbese mu buriri ni ukuza yiryamira, ntakibuka ko ndi umugore we, abakuru bo ubwo murumva icyo nshatse kuvuga, rwose ishavu n’agahinda binshengura umutima.

ifoto twakoresheje niya zari kuko nawe bimubaho

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

Hussein

February 6, 2018

Ndakuze kdi gahunda zose zabakuze ndazizi nogukunda ndabizi ndumva twakibera inshuti ibyiza nuko wampagara tukaganira byimbitse aha nikurubuga ntacyo twahavugira cyane call 0782192142 my whatsapp 0725587672

boston

February 6, 2018

ko numva tujyiye guhuza agahinda se?ndingaragu ariko nakunze umukobWA turi hafi kurushinga,akajya aca inyuma simbimenye ariko nkabikeka.nyuma naje kumufata nkubitwa ninkuba kuko ngo yari umurokore kdi aririmba no murusengero,so nahise nibagirwa ibisa nurukundo,imyaka 3 irashize,gusa uyu mudamu duhuye tukaganira byambera byiza cyane kuko ndumva twafashanya mubikomere byurukundo dufite.(0784203246)

Theo

February 6, 2018

Contact me for a support. +250784025146 WhatsApp

Edouard hagenimana

February 6, 2018

Mpamagara 0780262092 cg tuganire kuri amail yanye kuko urababaye

Hagenimana Edouard

February 6, 2018

Mugore ihanganire ibikubaho kuko harigihe wagenda noneho uwo ubonye akakubera mubi kurusha uwo ahubwo gira ibyo ukosora murugo yaba muburiri uko umwakira murugo uko umutegurira imyambaro uko umuganiriza mbese yo ngere kukwishimira nkambere naho kuba yaragiye haricyo yakuburanye wasanga utamuha neza cg umugora nawe wabyumvishe

ahorushakiye janvier

February 6, 2018

Mubaze niba atakigukene mutandukane uzibonera uwugukunda.ihangane.

ahorushakiye janvier

February 6, 2018

Rekana nawe Niba akora ibyo ntakigukunda ubwo ntagukeneye uzabona uwuzagukunda akagushimisha.wikomeza kubabara gutyo.pore

Mussa ibin Abdulkarim

February 6, 2018

Muvandimwe icyo navuga aho mbanje kukwihanganisha kuko ndabizko ubabaye ariko unwanzuro njyewe ndumva Atari ugufata inzira ukagenda yego uracyari muto pe ariko namwe nuko ukiri muto banza ufate igihe kinini cyokurera Ababa bawe ndetse unihanganira umugabo wawe woe ntukigera umuhemba ibibi kuko Wenda yakwitwayeho nabi ahubwo woe komeza umwinginge ndetse umuhembe ibyiza kabone nubwo yagukorera nabi hanyuma nibikomeza kwanga ntukamucike feke uzamuhamagare ubimubwire ndetse ubwireko arumwanzuro wafashe naramuka aguhaye uburenganzira bwokugenda azaba atagukunda NB nubwo uri umudam nanjye nahuye nikibazo gisa gucyo kumugore wanjye ndabizi ukuntu biryana sorry kbsa

Gisa

February 6, 2018

ibi biri kuba mungo nyinshi niba wumva ntako utagize ubwo yaguhaye byose akwima umutima kubona umutima wumuntu biragoye so niba ntako utagize kdi ukaba ufite buri kimwe mbega ntacyo umwaka kijyanye nubushobozi uracyari muto wikwiyicira ubuzima fata umwanzuro utangire ubuzima bushya ntuzabura ugukunda isi yuzuye abantu ariko uve muri ubwo buzima kuko ntawe uzaguha ibyishimo uretse wowe ubwawe. Murakoze ubuzima ni amahitamo uhitamo nabi ukabaho nabi wahitamo neza ukabaho neza.