Nicky Minaj yahamije ugutandukana kwe n’uwari umukunzi we Meek Mill

Meek Mill umuraperi usanzwe ukorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya MayBach Music iyoborwa na Rick Ross yamaze guterwa indobo na Nicky Minaj nkuko mu kinyarwanda ab’ubu babivuga.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter;Nicky Minaj yahamije avuga ko kuri ubu ari umuntu uraho utagira umukunzi”single”;bivuga ko atakiri kumwe nuwo yari yarihebeye ariwe Meek Mill.TMZ,Complex ni ibinyamakuru bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika,zabigarutseho k’urugendo rurerure aba bombi bagiranye mu rukundo rwabo ariko birangije Minaj atagishaka gukundana n’uyu musore wari warifuje ko Nicky amubera nyina w’abana be.

nicki-minaj-meek-mill-kiss-on-stage

 

 

 

 

 

 

 

 

Nicky Minaj na Meek Mill bagiranye ibihe byiza bitandukanye mu rukundo rwabo

 

Kuri Twitter ye yanditse amagambo avuga ko ari wenyine nta mukunzi afite ariko abanza akajambo kagira kati”To confirm”aha yagize ati”Kwemeza” bidasubirwaho.

Minaj kuri Twitter ye.

Uku gutandukana ariko kukaba kwaratangiye kuvugwa na bamwe mbere mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize bigendeye ku mibanire yabo kuko batari bagihora nka mbere nkuko byahoze.Ndetse Nicky agakunda kwandika amagambo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko amubeshya ariko ntasobanure umubeshya uwo ariwe ariko ubu noneho yeruye avuga ko atandukanye na Meek.

nicki-confirmed-engaged-to-meek-main

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Meek Mill yari yarambitse impeta Nicky yo kubana ubuziraherezo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO