Nyuma yo kuryoherwa n’urukundo  dore inama Tom Close akugira wowe ukundana

Umuririmbyi Tom Close atangaza ko indirimbo yise “Ferrari” yashyize hanze, ayiririmba agira inama abakundana kutagendera ku mafaranga cyangwa ubutunzi.

JPEG - 68.5 kb
Tom Close avuga ko mu ndirimbo Ferrari aba agira inama abakundana

Tom Close ubundi witwa Muyombo Thomas, atangaza ko iyo ndirimbo yayihimbye bitewe n’uko muri iki gihe, mu bijyanye n’urukundo, abenshi bakururwa n’ibintu aho gukururwa n’umuntu.

Agira ati “Ferrari ni indirimbo y’urukundo aho umuntu aba abwira undi ko ataje yitwaje ibintu bihenze nka za Ferrari cyangwa ibindi, ko ahubwo azanye umutima w’urukundo ariwo ashyize imbere, amwiyeretse uko ari.

Nayihimbye kuko nasanze muri iki gihe abantu bakurikira ibintu byiza gusa. Ni ukubibutsa ko ibishashagirana byose atari zahabu.

Rimwe na rimwe ushobora gukurikira ibyo bintu nyamara ugaca ku muntu wagukundaga by’ukuri ntimukundane kubera ko wagiye kubishashagirana tu.”

Kanda hano wumve indirimbo Ferrari  ikoze mu njyana Zouk ivanzemo RNB.

Tom Close akomeza avuga ko atahinduye injyana ahubwo yakoze mu njyana yumvaga ko abakunzi be bakeneye kuko aribo aririmbira.

Yongeyeho ko binabaye ngombwa n’izindi njyana yaziririmbamo kugira ngo arusheho guha abakunzi be indirimbo bishimira.

JPEG - 105.1 kb
Imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari

Ubusanzwe Ferrari ni imodoka zamamaye ku isi, zitungwa n’abakire kuko zihenze cyane,zikaba zikorerwa mu gihugu cy’Ubutaliyani.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO