Oda Paccy aratakambira umuntu wamwinjiriye muri konti ye Facebook akayikoresha ibyo yishakiye

Mu ijoro ryo kuwa 8 Mutarama 2017 nibwo umuhanzikazi Oda Paccy yagaragaje agahinda n’ishavu ryinshi atewe cyane n’umuntu kugeza ubu ataramenya wamwinjirirye muri konti ye ya Facebook akayikoresha ibyo yishakiye.

 

“Umuntu ukoresha iyi account wirirwa aha abantu numero atazi, nandi makuru atandukanye.plz nsohokera muri account pe!!!!”.Aya ni amagambo Oda yanditse kuri iyi konti ye yisabira umuntu usigaye uyikoresha agashyiraho ibindi bintu yishakiye kumusohokera muri konti ye.Twe twabimenye neza ko aya magambo ari Oda Paccy wayanditse kuko yabiduhamirije ko byamubayeho.

oda-2

 

 

 

 

 

 

K’urukuta rwa Facebook ya Oda Paccy ni uku yanditse.¬†

 

Mu butumwa buri hasi y’iyi Post bigaragara ko ari bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi waririmbye indirimbo nyishi nka “Boom boom,rendez-vous,touch my body” n’indi buramusaba guhindura uburyo facebook ye imeze (privacy) byaba na ngombwa agahindura umubare cyangwa ijambo ry’ibanga akoresha (password) kugira ngo adakomeza guhura na zino nsanganya.

oda

“sha nibyo nyine nagiye kubona mbona ibintu ntazi aho byaturutse byashyizwe kuri account yange ndatungurwa kabisa;gusa ubu ndi guhindura setting ya facebook yange nziko bimera neza”Oda Paccy.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO