Oda Paccy yashyize hanze Indirimbo Sweet love yakoranye nu mutanzaniya Chin Bees

Oda Paccy umuraperikazi w’umunyarwanda magingo aya ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye kurangiza imishinga y’indirimbo arimo gukorerayo.
Oda Paccy utegenya kumarayo iminsi itari mike yiyemeje kuvayo amaze kwamamaza indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Chin Beez.

Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy mu buryo bw’amajwi gusa ni yo yabanje kujya hanze. Nkuko Oda Paccy yabitangarije Inyarwanda.com, yiriwe yamamaza iyi ndirimbo ye nshya ku ma radio atandukanye ndetse azatangira kwamamaza iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho mu masaha make ari imbere nyuma y’uko azaba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo aha Oda Paccy akaba yabwiye Inyarwanda.com ko hari amaradiyo yatangiye kwamamazaho iyi ndirimbo harimo n’imwe mu zikunzwe yitwa Clouds Fm.

oda paccyOda Paccy ari mu kazi muri Tanzania

Usibye Clouds Fm ariko Oda Paccy ngo hari ibindi bitangazamakuru ari kwamamarizamo ibihangano byabo harimo na Wasafi Tv aho yakoze ikiganiro kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018. Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy na Chin Bees yitwa ‘Sweet Love’ iyi kimwe namashusho yayo akaba yarafashwe akanatunganyirizwa muri Tanzania.

Asoza ikiganiro Oda Paccy yagize ati ” Akenshi abahanzi amakosa dukora ni uko hari igihe dukorera indirimbo muri ibi bihugu ariko ntituzamamaze ugasanga ntizimenyekanye kandi ari indirimbo nziza zanakundwa muri ibi bihugu.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO