Oda Paccy yatangaje igihe cy’ubukwe bwe

Umuhanzikazi Oda Paccy ubusanzwe bizwi ko nubwo ari mama w’umwana umwe yabyaranye na Producer Lick Lick ariko nta birori(Ubukwe) byerekana ko koko ari umugore w’umugabo byemejwe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana byigeze bikorwa.

“Guhera rwose muri 2012 nibwo natangiye urugendo rwo kubaho ntamukunzi kuko uwo nari mfite yari Lick Lick tuza gutandukana;ubu rero igihe kirageze ngo nongere nsubire mu rukundo tunahite dukorana ubukwe”.Oda Paccy aganira na Gentil Gedeon mu kiganiro Kt Idols kuri uyu wa 6 taliki ya 17 Gashyantare 2018.

Oda Paccy afitanye umwana na Producer Lick Lick uba muri Amerika

Oda yabajijwe niba hari umukunzi afite rero yamajije kwishumbusha usimbura Lick Lick akaba ari nawe bagiye kubana maze avuga ko kugeza ubu nta mukunzi afite ariko ko uko biri mumishinga ye ari uko byanze bikunze mu mwaka wa 2020 ariwo mwaka uzakorerwamo ubukwe bwe nubwo ntamukunzi ubu afite.

Oda Paccy yavuze ko ubukwe bwe buri mu mwaka wa 2020

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO