Patriots BBC yatsinzwe na REG ariko ntibyayibuza gutwara igikombe cya shampiyona

Ibihumbi by’abakunzi b’umukino wa Basketball bateraniye muri stade nto ya Remera ubwo REG BBC yatsindaga Patriots BBC amanota 64-57 ariko ibyishimo bitahanwa n’abakunda Patriots BBC kuko yahise yegukana igikombe cya shampiyona ku kinyuranyo cy’amanota yinjije mu dukangara mu mikino yabahuje kuko amakipe yombi yanganyaga amanota.

Nubwo Patriots BBC yatsinzwe ariko yegukanye igikombe

Nubwo Patriots BBC yatsinzwe ariko yegukanye igikombe

Mbere yo gutangira uyu mukino witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe imikino muri MINISPOC Bugingo Emmanuel n’umuyobozi wa FERWABA Mugwiza Desire, Patriots BBC niyo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 24 yakurikirwaga na REG BBC yari ifite amanota 23 inganya na APR BBC iyikurikiye ku mwanya wa Gatatu.

Byatumye REG BBC itozwa na Kalima Cyril iza muri uyu izi ko isabwa gutsinda ikanganya amanota na Patriots BBC hagakurikiraho kubara ikinyuranyo cy’amanota amakipe yombi yatsindanye mu mikino ibiri yabahuje nkuko amategeko y’ishyirahamwe rya Basketball abiteganya.

Umukino ubanza wa shampiyona Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota  75-60. Kugira ngo ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu itangira uyu mukino isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’amanota arenga 16.

Ntabwo bahiriwe nubwo abakinnyi bayobowe na Kabange Kami, Olivier Shyaka na Elie Kaje bakoze iyo bwabaga bigaranzura Patriots BBC bayitsinda 64-57, ikinyuranyo cy’amanota arindwi (7) atari ahagije ngo begukane igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘Star Times Rwanda Basketball League 2017-18’.

Patriots BBC iyobowe na Mugabe Aristide yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka y’ikipe yabo giherekejwe na ‘cheque’  ya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Stade yari yuzuye ibihumbi by'abakunzi ba Basketball

Stade yari yuzuye ibihumbi by’abakunzi ba Basketball

Byari ibyishimo bikomeye kuri Patriots BBC yigaranzuye mukeba yari yatwaye igikombe cy'umwaka ushize

Byari ibyishimo bikomeye kuri Patriots BBC yigaranzuye mukeba yari yatwaye igikombe cy’umwaka ushize

Patriots BBC yegukanye igikombe na miliyoni n'igice y'amafaranga

Patriots BBC yegukanye igikombe na miliyoni n’igice y’amafaranga

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO