Perezida Kagame yijeje ubufasha perezida wa CAF

Ku mugoroba w’uyu wa mbere, Perezida w’impuzamashyirahamwe ku mugabane wa Afurika CAF Ahmad Ahmad yabonanye na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbere y’uko asoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo perezida wa CAF yageze I Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu, akaba ari na bwo bwa mbere uyu muyobozi yari agendereye urwanda kuva yatorwa nk’umuyobozi wa CAF.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yabonanye na nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, akaba yari aherekejwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Mme Uwacu Julienne na Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yashimiye Kagame urukundo agirira umupira w’amaguru, anamushimira by’umwihariko uruhare agira mu guteza umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup atera inkunga, rikaba ari n’irushanwa rihuza amakipe atandukanye aturuka mu bihugu 10 bibarizwa muri aka karere.

Nyakubahwa Paul Kagame aganira na Perezida wa CAF Ahmad muri Village Urugwiro.

Yanamushimiye kandi ubufasha yamuhaye mu gihe cy’amatora y’ugomba kuyobora CAF mu mwaka ushize wa 2017.

Perezida Kagame yamwijeje ubufasha buzazana impinduka n’amavugurura mu mupira w’amaguru wa Afurika, zikazamura kandi umupira w’abakiri bato n’uwa’abari n’abategarugori.

Perezida Kagame na Ahmad uyobora CAF.

Mu minsi itatu perezida Ahmad Ahmad yari amaze mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yayo ndetse akanunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

Perezida wa CAF kandi yanatanze ibihumbi bibiri by’amadorari ya Amerika $2000 nk’inkunga yo gusana uru rwibutso, ndetse ikazanafasha mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yanagiranye kandi ibiganiro na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent ndetse na Minisitiri wa Sport n’umuco Uwacu Julienne, mbere y’uko yitabira ihuriro ry’amaradiyo n’insakazamasusho ku mugabane wa Afurika. Muri iri huriro, yahuriyemo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mme Louise Mushikiwabo, aba bombi bakaba baragiranye ibiganiro.

Perezida wa CAF n’abari bamuherekeje batanye ifoto y’uributso na Perezida Kagame.

Perezida wa FERWAFA asuhuza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

NSANZABERA Jean Paulwww.kigalihit.rw 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO