PGGSS8 :Abahanzi bishimiwe nabatuye mu mugi wa Kabuga (Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2018 nibwo abahanzi 10 bahatana mw’irusanwa rya Primus Guma Guma Super Star biyeretse abakunzi babo mu mugi wa Kabuga uherereye mu Karere ka Kicukiro .

Ubwo abahanzi bageraga kw’isoko rya Kabuga benshi bazi nko mu gahoromani batunguwe no kubona imbaga itari yiteguwe  ije kureba abo ikunda buri wese yifuzaga kubona umuhanzi akunda .

Mbere yuko icyo gitaramo gitangira abanyamakuru bacu bari kukibuga  begereye bamwe mu bakozi ba Bralirwa bo mw’ishami rishinzwe  iyamamaza bikorwa bayitangariza ko ibi  ibitaramo bito bari gukora ari ugushishikariza abandi bakiriya ba Primus ndetse n’abahanzi batazabasha kubona ibitaramo binini bisanzwe bimenyerewe nabo bishime nka bandi kandi banatore abo bakunda .

Nyua yo kuganira na Pierrot hakuriyeho umwanya nyamukuru wari ugegerejwe na benshi aho Mc buryohe yashimishije abantu arikumwe  na Dj Chris bose bamenyerewe mu gushimishisha abantu batangira gutumira abahanzi bose .

1.Ku mwanya wa mbere haje Young Grace waririmbye indirimbo ye Whisky ya Papa ivuga byinshi ku mwana w’umwa na w’umwangavu .

2.Uncle Austin mu ndirimbo everything benshi bamweretse urukundo nawe abereka ibyishimo bararirimba bishyira kera

Hagati aho niko bakunzi bagacupa nka Primus bagasomaga kandi bishimye  cyane

3.Queen cha nawe ubwo yageraga ku rubyiniro mu ndirimbo ye Winner igaragaza ko abakobwa batsinze yerekanye ko abakobwa bashoboye byose

4.Mico Aka The Best mu ndirimbi Akabizu yabashimiye uko umwaka ushize bamufashije

5.Khalfan umwe mu baraperi bari kwiyerekana cyane yongeye kwereka bagenzi be ko byose bishoboka .

Ibyishimo byari kuri buri wese wabonye umuhanzi akunda amuririmbira i Kabuga 

Chris na Jimmy bo muri Just Familly mbere yo kujya ku rubyiniro akanyamuneza kari kose

6.Just Familly yigeze kugaragara muri iri rushanwa yongeye kwereka benshi bari baziko yazimye ko igihari mubwo habayemo impinduka berekanye ko amajwi akiri yose

7.Jay C ugaragaye bwa mbere muri PGGSS yashimangiye ko agarutse kandi batazongera kumubura aririmba indirimbo i’m Back yakoranye na Bruce Melody uri mubo bahanganye nubwo ari inshuti za cyane

7.Muneza Christopher usigaye yiyita Topher yerekanyo ko Bihagije kumushyigira mu ndirimbo ye “Birahagije

8.Bruce Melodie ukomeje guhabwa amahirwe menshi ni umwe

mutumye abi Kabuga bahaguruka mu ndirimbo ye “Ndumiwe aragize ababwira ko nta Ntakibazo bijyanye n’indirimbo afitanye na Riderman ndetse n’itsinda rya Urban Boys

9.Itsinda ry’abasore batatu Derek,Tizzo na Olvis rizwi nka Active niryo ryasoje icyo gitaramo basaba abakunzi babo kubaha Lift bakaba babikoze biciye mu ndirimbo yabo Lift bakoze mu myaka yashize.

Andi mafoto asekeje yagaragaye muri icyo gitaramo

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO