Pierre-Emerick Aubameyang yamaze kwegukanwa n’Arsenal ku kayabo ka Miliyoni 60 z’amaeuro

Rutahizamu w’umunya- Gabon wari usanzwe akinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage Pierre-Emerick Aubameyang, yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Arsenal  n’umukinnyi wayo  mushya.

 

 

 Aubameyang umukinnyi mushya mu kipe ya Arsenal 

Ubwa mbere Arsenal yari yatanze miliyoni 50 z’amapawundi ariko Dortmund ibatera utwatsi, umuyobozi wa Dortmund ni  Michael Zorc yari yavuze ko bazareka uyu musore w’imyaka 28 muri Dortmund kugeza igihe cyose we azashaka kugenda ku bushake bwe . Bikaba bivugwa ko agiye kuhava aguzwe miliyoni 60 z’amapaundi .

Amakuru yizewe dukesha Sky Sports avuga ko iyi gahunda ya Pierre-Emerick Aubameyang yaba yaragizwemo uruhare na Olivier Giroud kugira ngo aze Emirates  kuko Giroud nawe ari mubasohoka muri Arsenal. Ku wa Gatanu umutoza Arsene Wenger  yari yavuze ko  Giroud batazamurekura igihe batari basinyisha undi mukinnyi wamusimbura.

Image result for aubameyang

Aubameyang aje gusimbura Olivier Giroud ushbra gusohoka mu ikipe ya Arsenal mu minsi ya Vuba  

Ntabwo biramenyekana niba  Olivier Giroud  azajya gukina mu Budage nubwo amakuru menshi ariho amwerekeza mu mpera z’uku kwezi turimo.

Aubameyang  ibye muri Dortmund bisa naho byarangiye kuko n’abafana batakimwishimira dore ko ku wa gatandatu ubwo bakinaga na  Westfalenstadion  bakanganya ibitego  2-2  abafana bamuvugirije induru banamwereka ibyapa byanditseho ngo ” Ntamukinnyi ukomeye kurusha ikipe yacu.”

Ikipe ya Arsenal yamaze kwemeranya na Borussia Dortmund yo mu Budage ku mukinnyi  Pierre-Emerick Aubameyang, uyu musore rero akaba agomba kurara yemejwe nk’umukinnyi wa Arsenal.

Nkuko Sky Sports, Daily Mail, The Guardian na Goal.com bazindutse babyandika , uyu muya-Gabon Aubameyang aragurwa akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi nkuko amakipe yombi yabyumvikanye mu biganiro bagiranye ariko ntabwo uyu musore yari yasinya bikaba byitezwe ko agomba gusinya muri uyu mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018. Arsenal igiy gukora ibi nyuma yuko habura iminsi 2 yonyine kugira ngo igura n’igurisha rirangire kuko rizarangira kuya 31 Mutarama 2018.

Image result for alexis sanchez

Sanchez wahoze akinira Arsenal yamaze kuba umukinnyi wa Muchester United

Arsenal igiye gusinyisha Pierre-Emerick Aubameyang mu gihe yamaze gutandukana n’umukinnyi wayo Alex Sanchez wamaze kuba umukinnyi wa Manchester United akaba yaratangiye no kuyikinira.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO