Producer Fazzo muri studio nshya yitwa “Next Records”

Uwamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Producer Fazzo ubusanzwe witwa  Cyiza  Fabien yatangiye gukorera mu nzu itunganya umuziki yitwa Next Records iherereye mu mujyi wa Kigali ku Kimironko hafi y’ahazwi nko kuri rond point ya AVEGA nyuma yo gusezera mu yitwa Kigali Records yavuze ko atishimiye imikorere yayo.

Aganira na Kigalihit.rw;Fazzo yavuze ko impamvu yafashe umwanzuro  wo kujya gukorera muri iyo nzu ari uko yabonye ari nziza, yuzuje ibikenerwa byose kugira ngo hakorwe umuziki mwiza unyuze amatwi.

Yagize ati «Nabonye ari inzu itunganya umuziki ifite ibikoresho byose nkenerwa kandi nabonye ugushingwa kwayo kugendereye guteza imbere  cyane umuziki nyarwanda mfata umwanzuro wo kujyayo ».Ahamya kandi ko abantu bagiye kongera kumva ibikorwa bye kurusha uko mu myaka yatambutse babyumvaga ubwo yazamuraga abahanzi batandukanye bamaze kugira amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

Fazzo muri studio nshya yimukiyemo

Fazzo avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho umuhanzi azajya abonera indirimbo ku gihe kandi igihangano cye kikaba cyananononsowe cyane.

Iradukunda Polin washinze iyi nzu itunganya umuzika akaba ubusanzwe ari n’umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya muzika rya  Dynamic yavuze ko ugushinga iyo nzu ari ukugira ngo barusheho guteza imbere umuziki nyarwanda  nibishoboka  uzambuke n’imbibi z’u Rwanda biturutse ku mikorere y’inzu yashinze ya «  Next Records ». Ipfundo ry’uko igitekerezo cyaje Iradukunda  yavuze ko we  na mugenzi we baririmbana witwa Obadient  bajyaga bajya gukoresha indirimbo mu zindi nzu zitunganya umuziki bagasiragizwa baza kwiyemeza gushinga inzu yabo itunganya umuziki no mu rwego rwo guteza umuziki wabo imbere  birinda  kongera gusiragizwa.

Impamvu bahisemo gukoresha Fazzo, Iradukunda Polin yavuze ko ari uko babonye ashoboye bagendeye ku bahanzi banyuranye yazamuye mu muziki.Dukuzumuremyi Clement uzajya yakira abahanzi bazajya bajya gukoresha indirimbo muri iyo  yavuze ko abahanzi bazajya bakorerwa ibihangano byabo mu buryo bunoze kandi baticiwe gahunda.

Ashimangira ko nta muhanzi uzajya abagana ngo asiragizwe. Ati « Umukiriya azajya yakirwa nk’umwami kandi abone igihangano cye vuba ».Ku rundi runde kandi  Producer Fazzo yagiye akorera indirimbo abahanzi batandukanye barimo Bruce Melody, Riderman, Jay Polly n’abandi benshi.

IBITEKEREZO