Producer Timo na Khalfan barahamya ko muziki nyarwanda ugeze kure

Mutessa Timothy uzwi nka TimoPro Ni umwe mu basore bakora muziki nyarwanda bakiri kuzamuka mu gutunganya umuziki  nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise signorita kuri ubu yakoze indi ndirimbo Baby Yo ari kumwe na Khalfan.

Mu kiganiro na Kigalihit producer Timo yatangaje yuko nubwo ari gushaka gukorera umuziki  we hano mu guhugu cya Uganda yifuje ko yawukomerza hano mu Rwanda kuko ariho umuryango we utuye .

uyu Musore utavuga neza  ururimi rw’ikinyarwanda yakomeje avuga ko umuziki nyarwanda  ukomeje gutera imbere kandi yifuza ko nawe yagiramo uruhare kugira ngo ugere kure nkuko abakunzi bawo bawifuza .

Tumubajije imishinga yaba afite nyuma yo gutunganya yasubije ko yifuza  gukorana n’umuhanzi we ukomeye hano mu Rwanda ndetse no kugerageza kuwamamaza hano mu karere uko ashoboye .

Ubusanzwe producer Timo akorera muri studio nyinshi zitandukanye nka Aamzing Record  rimwe na rimwe akorera muri Touch Record akaba ari naho iyi ndirimbo ye Khalfan yakorewe .

abajijwe impamvu yahisemo gukorana na Khalfan yavuze ko Khalfan ari inshuti ye ndetse akaba ari umwe mu baraperi bo mu Rwanda bakora cyane kandi  bafite impano yihariye mu kuririmba ndetse no kwandika .

Mu Gusoza Producer  Timo yashimiye buri wese ukunda ibihangano bye ndetse ashimira itangazamakuru uburyo rigira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda .

Kanda Hano wumve Indirimbo Baby Yo ya Timo Pro na Khalfan

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO