Queen Cha nyuma yo gusinya muri The mane yashyize hanze amashusho y’indirimbo

Umuhanzikazi Queen Cha uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa “Winner” igaragaramo imbyino zihariye.

Queen Cha uhataniye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 (PGGSS8)yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka Baby Love, Umwe Rukumbi, Kizimyamwoto, Ishusho y’urukundo n’izindi nyinshi.

Nyuma y’iminsi mike ashyize hanze Audio, Queen Cha yahise asohora amashusho ya “Winner” agaragaramo imbyino zihariye, ndetse n’Imyambarire idasanzwe.

Winner ya Queen Cha yiganjemo ubutumwa umuntu wese yakoresha ashaka kubwira abifuza kumuca inyuma ko bidashoboka, kuko ngo iyo yakunze birafata.

Muri iyi ndirimbo, aririmba agira ati “Kumufuhira n’Ihame, abirirwa bamwirukaho, mubabwire bagenze gake kuko Sinteze kumurekura, kandi Ntawagerageje kunsha inyuma ngo bimugwe neza, Iyo nakunze birafata, Naramutsindiye {Winner}.”

Queen Cha ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda
Queen Cha ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda

Tubibutse ko Queen Cha aherutse kujya muri Label ya The Mane asanzemo Mubyara we Safi Madiba, ndetse n’umuhanzikazi Marina. Iyi ndirimbo “Winner” yakozwe na Producer Nessim, mu gihe amashusho yakozwe na Producer Nameless.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO