Queen Cha wizihiza isabukuru y’Imyaka 27 yishimira ko inzozi ze yazigezeho

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 05 Kamena 2018, Umuhanzikazi Queen Cha uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, yizihije isabukuru y’Imyaka 27 ishize avutse 

Queen Cha ubusanzwe witwa Mugemana Yvonne ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline, yavutse Tariki ya 05 Kamena 1991, akaba ari imfura mu muryango w’iwabo.

Uyu muhanzikazi amaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano haba mu Rwanda no hanze yarwo, yifashishije indirimbo ze zirimo nka Winner, Umwe Rukumbi, Kizimyamwoto, Ishusho y’urukundo n’izindi nyinshi.

Queen Cha akomeje kwitwara neza muri PGGSS 8

Mu kiganiro kigufi na Kigalihit.rw Queen  Cha yadutangarije  ko kuri uyu munsi ari umunsi w’ibyishimo kuko uko umwaka ushira niko umuntu agenda agera kuri byinshi harimo n’inzozi aba yarakabije akiri umwana .

Tumubajije  izo nzozi we yaba yaragize akiri muto  yasubije ko  kera akiri muto yakundaga gukina umupira w’amaguru ariko afite impano yo kuririmba kuko mu buzima busanzwe mu muryango wabo harimo bamwe  baririmba muri Korali bikarangira nawe abanye umuhanzi kimwe mu bintu yishimira cyane kandi akaba abona muziki ye hari byinshi igenda imufasha cyane mu buzima busanzwe .

Imibyinire ya Queen Cha muri pggss ikomeje gukundwa na benshi

Queen Chan nubwo ari umuhanzikazi yarangije amasomo ye muri Kaminuza y’U Rwanda i Huye mw’ishami ry’ubumenyi  mu bijyanye n’ubumenyamuntu (Biology )

Uyu mukobwa ukomeje kwigaragaza cyane mw’irushanwa rya Primu Guma Guma Super Star ya 8 mu gusoza ikiganiro nawe yazabye abakunzi be ndetse n’abanyarwanda  muri rusange gukomeza kumutora bamuha amahirwe yo kweguka iri rushanwa n’umwe mu bari baririmo kandi bifuza kuryegukana bohereza ubutumwa  bugufi bandika  bandika *733#8 na code yo mu mufuniko.NSANZABERA Jean Paulwww.kigalihit.rw 
 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO