Queen Darleen mushiki wa Diamond yavuze byinshi ku mubano we na baramukazi be

Mushiki wa Diamond Platinumz, Queen Darleen nawe akaba umuhanzikazi ubarizwa mu bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Diamond Platinumz yitwa Wasafi Classic Beibe (WCB) yatangaje urukundo rukomeye akunda Zari kuri ubu wamaze gutandukana na musaza we.

Queen Darleen iby’urukundo akunda Zari yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru gikorera muri Tanzania cyitwa Global Publishers aho yavuze ko akunda Zari cyane akaba ari nayo mpamvu adakunda kwivanga mu bimuvugwaho bitandukanye nyuma yo gutandukana na Diamond anavuga ku mubano wihariye akunda kugirana n’abakobwa baba barakundanye na Diamond cyane cyane Panny bivugwa ko yatandukanye na Diamond bitewe n’uko yakuyemo inda yari yaratewe n’uyu muhanzi.

Yagize ati “Icya mbere abantu bamenye ko Zari mukunda cyane cyane koko ariko nanone mu minsi yashize nakundaga Wema Sepetu kuko ari we wari muramukazi wanjye ariko Penny we biratandukanye cyane kuko n’ubu yakomeje kuba inshuti yanjye”.

Uyu muhanzikazi akaba na mushiki wa Diamond yavuze ko mu bagore n’abakunzi Diamond yagiye agira Hamisa Mobetto ari we bataziranye cyane kuko inshuro nyinshi bagiye bahurira mu birori bitandukanye anavuga ko adakunda kwinjira mu buzima bwa Diamond kuko ngo nawe atinjira mu bwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO