Quelque Part Bar& Restaurant yadabagije abayigana,iyumvire uko abahagana bashyiriweho impano na Promotion

Nyuma yo kubagezaho ibinyobwa n’ibiribwa biteguye neza,Quelque Part Bar& Restaurant yadabagije abayigana bari gutegura ibirori bitandukanye kuko bashyiriweho impano z’ubuntu zitangwa mu birori akarusho kuri uyu wa Gtanu taliki 25 babashyiriyeho  na Promotion ku binyobwa akarusho Mitziing itsindagira umubano.

Image result for Quelque Part Bar & Restaurant

Uti bihagaze bite?Mu rwego rwo kurushaho gushimisha ababagana,Quelque Par Bar& Restaurant borohereje ababagana bahategurira ibirori bitandukanye kuko bashyiriweho impano(Gifts) z’ubuntu bazajya bifashisha mu birori bategura.

Uretse ibi buri wa kane bazajya bataramirwa n’ibyamamare batandukanye muri Karaoke,weekend ho ni agahebuzo kuko mu ijoro ryo kuwa gatanu bazajya bataramirwa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda kuwa gatandatu ni ugukurikirana shampiyona zose z’umupira w’amaguru naho ku cyumweru ho ni ugutaramirwa n’ibyamamare muri Comedy.Uretse kwidagadura uwahasohokeye yakirwa mu buryo bwihariye yakirizwa ibinyobwa n’ibiribwa biteguranye ubuhanga.

Ngwino wihere ijisho ibyiza Imana yaremye wiyumvira amahumbezi y’umujyi wa Kigali muri Quelque Par Bar &Restaurent iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali.

Image result for Quelque Part Bar & Restaurant

Uhabwa parking ihagije kandi kubuntu,uretse ibi kuri uyu wa Gatanu babashyiriyeho promotion ya Mitzing aho ugura ukongezwa kurinda bukeye,zana n’abawe mwakirizwe Mitziing ikorerwa mu Rwanda.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO