Radio wo muri Goodlyfe yitabye imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye urupfu rwa Moses Ssekibogo “Radio” waririmbaga mu itsinda rya Good Life, rimwe mu yari akomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Umwe mu bategura ibitaramo bakomeye muri Uganda witwa Balaam Barugahara, yatangaje ko Radio yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yari aherutse gukubitirwa mu kabari.

Moses Ssekibogo “Radio” yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe bitandukanye n’amakuru yari yakwirakwijwe mbere yo yakubitiwe i Kampala muri Sky lounge Kololo. Yagiye muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Radio yagiye muri ’Coma’ arwarira mu bitaro bya Case Hospital, afite ibikomere ku ijosi aho yakubiswe bikomeye n’umu-bouncer nyuma yo gushaka kurwana mu kabari.

Ibinyamakuru byo muri Uganda biherutse kwandika ko Radio yabanje kugirana ubushyamirane na nyiri ako kabari akanga kugirana imishyikirano na we ku makimbirane yari yavutse, byatumye akubitwa bikomeye n’umu-bouncer uharinda akubita umutwe hasi ijosi riragubana.

Radio apfuye mu gihe hari hashize iminsi mike bitangajwe ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, atanze miliyoni 30 z’amashilingi yo kuvuza uyu musore. Radio yari afite imyaka 33 y’amavuko.

Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamugejeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga.

Ibibazo byo gushyamirana n’abantu mu kabari byatumye Radio akubitwa akajya muri ’coma’ byabaye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyeho n’umuririmbyi witwa Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.

Radio na Weasel baririmbanaga bakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.

Yari azwi ku ijwi rihambaye ryiganjemo uguhogoza, abakoranye nawe benshi bamuvuga ibigwi kubera ubuhanga bwamurangaga ubwo yabaga ari mu bikorwa bya muzika.

Museveni yifurije Radio iruhuko ridashira nyuma y’aho yari yatanze amafaranga yo kumuvuza

Radio yararwaye araremba cyane, nyuma y’uko avunitse ijosi kubera inkoni ndetse ngo yari yagize ikibazo mu bwonko

Uyu muririmbyi wari umwe mu bagize Good Life ni umwe mu bari bakomeye muri Uganda

Moses Ssekibogo “Radio” (iburyo) yari umwe mu bagize itsinda rya Good Life aho yaririmbanaga na Weasel

De Bar, i Entebbe aho Radio yakubitiwe akavunika ijosi

Zimwe mu ndirimbo Radio yahuriyemo n’Abanyarwanda

Mama w’abana hamwe na Tom Close

Play it again na Dj Pius

Music na Bruce Melody

Pete Kidole na Urban Boys

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO