Rayon Sport itsinze Etincelles Fc ibitego 2-0 biyiha amahirwe yo kugera muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro

 

Ikipe ya Rayon Sports yageze mu mikino ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’Amahoro 2018 isezereye Etincelles FC mu mukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23’ ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 43’ w’igice cya mbere.

 

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Igitego cya Shaban Hussein Tchabalala

Mutsinzi Ange Jimmy ku mupira

Muri uyu mukino, Rayon Sports yashakaga cyane gutsinda kugira ngo abafana n’abakunzi b’iyi kipe bagarure imbaraga mu gukomeza kuyiba inyuma. Umukino ugitangira bigeze ku munota wa 15’ ni bwo Yassin Mugume wari wabanje mu kibuga yagize ikibazo ku kaguru ahita asimburwa na Manishimwe Djabel. Igice cya mbere cyaje kurangira Rayon Sports iyoboye ari nako Yannick Mukunzi yari yamaze kubona ikarita y’umuhondo.

Mu gice cya kabiri ni bwo Ruremesha Emmanuel yahise akora impinduka akuramo Rukundo Protogene wari mu izamu ashyiramo Nsengimana Dominique bityo Nsengiyumva Irshad asimburwa na Isaac Muganza usatira kuko bashakaga igitego n’ubwo kitaje kuboneka. Muganza Isaac yaje kubona ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Manzi Thierry.

Bigeze ku munota wa 65’ ni bwo Manzi Thierry yagize ikibazo ahita amanika akaboko yerekana ko byanze ahubwo ko yasimburwa. Ako kanya Rwatubyaye Abdul yahise yinjira ajya gufatanya na Faustin Usengimana mu mutima w’ubwugarizi. Nyandwi Saddam yaje kujya mu kibuga ku munota wa 82’ asimbura Muhire Kevin.

Ku ruhande rwa Etincelles FC, Niyonsenga Ibrahim yaje gutanga umwanya asimburwa na Sibomana Alafat wahise ajya inyuma iburyo bityo Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wahakinaga ahita ajya imbere ibumoso ahakinaga Niyonsenga Ibrahim.

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yabwiye abanyamakuru ko yatengushwe cyane na Kayigamba Jean Paul myugariro w’iyi kipe waraye anyweye inzoga nyinshi bikagera ku munsi w’umukino atiteguye neza. Ikindi ngo n’uko imvura yatumye umukino bari bateguye gukina bidakunda.

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko kuba kuri uyu munsi yari afite abakinnyi bo hagati benshi ku buryo yifuzaga, biri mu bintu byamufashije cyane. Hagati mu kibuga yari afite Mugisha Francois Master akinirwa imbere na Yannick Mukunzi cyo kimwe na Kwizera Pierrot bityo Muhire Kevin nawe akaba ari hafi aho ariko ahengamiye cyane mu mpande.

Rayon Sports yakomeje muri ¼ kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye i Rubavu. Rayon Sports izahura na FC Marines n’ubundi ibarizwa mu Karere ka Rubavu.

Amafoto yuko umukino wagenze

Amafoto : Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO