Rayon Sport yashyizwe mw’itsinda rimwe na Gor Mahia muri Cecafa Kagame Cup

Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize izaserukira u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, igiye kongera gucakirana n’ikipe ya Gor Mahia aho izaba iri kumwe nayo mu itsinda ririmo na LBB yo mu gihugu cy’u Burundi.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riterwa inkunga n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ryitabirwa n’amakipe yabaye ayambere mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba , uyu mwaka ikaba izatangira tariki 29 Kamena 2018 muri Tanzania.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda ikaba iri mu itsinda rya kabari aho iri kumwe na Gor Mahia bari no mw’itsinda rimwe muri Caf Confederation Cup ndetse na Lydia ludic y’Burundi bacakiranye mu mikino yo guhatanira kujya mu matsinda ya champions Leauge ariko Rayon Sports ikayisezerera indi kipe iri kumwe na Rayon Sports ni Ports yo muri Djibouti.

Rayon Sports iri mu bihe biyigoye aho ifite imikino myinshi haba mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse n’igikombe cya Shampiyona n’igikombe cya Amahoro . 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO