Rayon Sports yamaze gufata umwanya wa mbere n’amanota 30 nyuma yo gutsinda Sunrise ibitego 3-2.Amafoto

Umukino w’umunsi wa 15 wahuzaga Rayon Sports na Sunrise urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 3-2 ihita inashimangira ko isoje imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 30.

Abakinnyi 11 babanjemo mu ikipe ya Sunrise yakiriye uyu mukino

11 babanje mu kibuga k’uruhande rw’ikipe ya Rayon Sports

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ndetse byashobokaga ko ibona igitego mu minota ya mbere y’umukino ku mashoti abiri Diarra yateye mu izamu ariko umuzamu Gahungu akamubera ibamba.

Ntiyacitse intege yakomeje gusatira maze ku munota wa 15 Bomenyimana Caleb Bonfils abonera Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Christ Mbondi.

Bomenyimana Caleb Bonfils watsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Sunrise yakomeje gushaka igitego ariko irakibura, ibintu byaje kuba bibi ku ruhande rw’ikipe ya Sunrise ku munota wa 40 ubwo Caleb yabonaga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Ismaila Diarra. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Sunrise isatira maze ku munota wa 47 ihita ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Orotomal Alex ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, nta minota ibiri yaciyeho kuko Ose yahise atsindira iyi kipe igitego cyo kwishyura biba bibaye 2-2.

Kwizera Pierrot na Kawunga wananyuze muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru bari bahanganye

Umukino wahise utangira kuri zero, Sunrise isatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko biranga. Minnaert yahise akora impinduka akuramo Diarra utishimiye gusimbuzwa hinjiramo Sefu.

Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Faustin Usengimana n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Sunrise yakomeje gushaka uburyo bushoboka bwose bwo kwishyura ariko biranga umukino urinda urangira ari 3-2.Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports bahise bishimangira ko isoje igice cya mbere cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, ni mu gihe AS Kigali ya kabiri ifite 28

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO