Real Madrid yegukanye igikombe cya 13 cya Champions League (Amafoto)

Real Madrid imaze kwandika amateka akomeye mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Burayi, yegukanye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, kiba icya 13 itwaye mu mateka yayo.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabereye mu mujyi wa Kiev muri Ukraine aho amaso yose yari yahanzwe Cristiano Ronaldo na Mohammed Salah hamwe na bagenzi babo.

Ni umukino wari umaze igihe ushyushya abantu benshi, ariko Real Madrid igahabwa amahirwe bitewe n’uko imaze iminsi yitwara muri iri rushanwa.

Ku rundi ruhande, Liverpool iyobowe na Mohammed Salah, Roberto Firmino hamwe na Saido Mané nayo yahabwaga amahirwe aho benshi bagaragazaga ko ishobora gutungurana binyuze muri aba basore batatu.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’amarira cyane ku ruhande rwa Liverpool nyuma y’imvune y’urutugu ya Salah bidatinze no ku ruhande rwa Real Madrid, Daniel Carvajal asohoka mu kibuga amaze kuvunika.

Igice cya kabiri kigitangira, Real Madrid yasatiriye bikomeye ibona n’uburyo bwinshi bw’igitego nubwo ba myugariro ba Liverpool bageragezaga kwihagararaho.

Uku gusatira kwaje gutanga umusaruro ubwo umuzamu wa Liverpool, Loris Karius, yafataga umupira ariko yawutera imbere akoresheje ibiganza ukagongana na Karim Benzema hanyuma ugahita ujya mu rushundura.

Liverpool ntiyacitse intege, yakomeje gahunda yayo yo kotsa igitutu ari nako igera imbere y’izamu rya Real Madrid inshuro nyinshi ariko kurangiriza mu izamu bikanga.

Yaje kubona corner yatewe na James Milner wari umaze guhagurutsa abafana ba Liverpool bagiye i Kiev, maze awuteye uragenda ugera kuri Saido Mané nawe ahita aboneza mu rushundura, biba igitego kimwe ku kindi.

Ku munota wa 60, Gareth Bale yinjiye mu kibuga asimbuye Isco wari wagerageje gukina neza ariko ntiyabasha kubona igitego nyuma y’uburyo bwinshi yabonye burimo n’umupira yateye ugakubita umutambiko w’izamu.

Nyuma y’iminota itatu gusa yinjiye mu kibuga, Bale yahawe umupira mwiza na Marcelo maze awuhindukiriza mu rushundura ateye umugongo izamu, igitego kirinjira, kiba icya kabiri cya Real Madrid.

Ubuhanga Bale yakoresheje atsinda iki gitego bwatunguye benshi ku buryo gishobora kuzaba kimwe mu byiza by’iri rushanwa uyu mwaka hamwe n’ikindi kimeze nkacyo cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ubwo Real Madrid yasezereraga Juventus yo mu Butaliyani.

Liverpool yagerageje kwishyura, yataka n’imbaraga nyinshi ariko ubwugarizi bwa Real Madrid bugerageza kubyitwaramo neza cyane ku musore Raphaël Varane na Sergio Ramos.

Uburyo bwinshi bw’igitego bwabonetse ku ruhande rwa Liverpool bwari burangajwe imbere na Saido Mané, wigeze no gutera umupira ukomeye ugakubita ku giti cy’izamu ukajya hanze.

Ku munota wa 81, Gareth Bale yongeye kwigaragaza atera ishoti rikomeye umuzamu wa Liverpool agerageje kuwukuramo uramucika ujya mu rushundura biba igitego cya gatatu.

Umukino waje kurangira Real Madrid ikomeje gushimangira ubudahangarwa bwayo ku ntsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibi byatumye ihita iba ikipe ya mbere mu mateka y’iri rushanwa iryegukanye inshuro eshatu zikurikiranya kuko yabikoze mu 2016, 2017 na 2018; hose iri kumwe n’umutoza Zinedine Zidane.

Nyuma y’umukino, amarira yari menshi ku bakinnyi ba Liverpool by’umwihariko ku muzamu Karius wakoze amakosa abiri yavuyemo ibitego bya Real Madrid.

Yazengurutse ikibuga cyose arira, asaba imbabazi abafana ba Liverpool bari baherekeje ikipe yabo.

Real Madrid yegukanye igikombe cya 13, mu gihe iyikurikiye ari AC Milan ifite birindwi

Zidane yegukanye iki gikombe mu 2016,2016 na 2017 hose ari umutoza wa Real Madrid

Bale yerekanye ko akiri umukinnyi ukomeye nubwo atakibanza mu kibuga muri Real Madrid

Abakinnyi ba Liverpool bashimira abafana babaherekeje

Karius yasazwe n’amarira, asaba imbabazi abafana ba Liverpool

Ishoti rikomeye ryabyaye igitego cya gatatu, ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina

Bale yishimira kimwe mu bitego bibiri yatsinze kuri uyu mugoroba

Kroos na Casemiro bashimira Bale ku bw’igitego cya gatatu

Yazamutse mu kirere mu ntera ya metero ya santimetero 90, atera umupira uboneza mu rushundura

Akimara gutsinda igitego cya mbere, ni uko yagaragaje ibyishimo aryama hasi

Mané ubwo yishyuraga igitego cya mbere bikaba kimwe ku kindi

Liverpool yari ifite icyizere ko ishobora kugaruka mu mukino nyuma y’igitego cya Mané

Karius ashobora kutazibagirwa ikosa ryabyaye igitego cya mbere cyatsinzwe na Benzema

Benzema yishimira gufungura amazamu kuri uyu mukino wa nyumaBenzema yishimira gufungura amazamu kuri uyu mukino wa nyuma

Ubwo Salah yari amaze kuvunika, abafana ba Liverpool baguye mu kantu

Abafana benshi ba Liverpool bashinje Sergio Ramos kuvuna Salah ku bushake

Amarira yari menshi kuri Salah ushobora no kuzasiba imikino y’igikombe cy’Isi

Dua Lipa niwe waririmbye mu biriro bifungura uyu mukino
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO