Reba Amafoto arenga 80 yaranze irushanwa rya Beach Volleyball i Rubavu

Irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2- Stars” ryabereye ku Kiyaga cya Kivu, rikegukanwa n’amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryaranzwe na byinshi binyuranye nubwo ryabaye mu bihe bya COVID-19.

Iri rushanwa ryamaze iminsi itanu, ryasojwe ku wa 18 Nyakanga 2021, aho imidali ya Zahabu yatwawe n’amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Chaim Schalk na Theodore Brunner mu bagabo mu gihe mu bagore ryatwawe na Sara Hughes na Emily Day.

Ryari ryitabiriwe n’ibihugu 39, riba mu muhezo kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda rwari ruhagarariwemo n’amakipe ane arimo abiri y’abagabo n’andi abiri y’abagore. Imwe yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ni yo yageze kure, isezererwa muri 1/8 itsinzwe n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

IGIHE yegeranyije amwe mu mafoto y’ingenzi yariranze mu gihe cyose ryamaze.

Iri rushanwa ryabereye ku mucanga i Rubavu, ryabaye mu muhezo kubera COVID-19

Mbere yo kwinjira ku kibuga, abakinnyi n’abandi bose bapimwaga umuriro

Umwe mu bakozi bari bashinzwe isuku ku kibuga

Mbere yo kwinjira ku kibuga, abakinnyi n’abandi bose bapimwaga COVID-19

Imipira ishyirwamo umwuka upimye

Ukinjira ku muryango, wahasangaga abagufasha gusukura intoki no guhindura agapfukamunwa

Ifoto rusange y’abasifuzi b’irushanwa

Jorre Kjemperud w’imyaka 52, yavunikiye i Rubavu, ikipe ye isezererwa itewe mpaga n’Abanya-Kenya kuko mugenzi we, Stian Opsahl, atari gukina wenyine

Uyu mugabo w’Umunyamerika yafashaga umwana umugore (Aurora Davis) ubwo yabaga ari mu kibuga

Aurora Davis n’umugabo we bifotozanya n’abana babo batatu

Aurora Davis wakinanaga na Sarah Schermerhorn bagarukiye muri 1/8

Nyuma yo gukina, Aurora Davis yajyaga kwita ku bana be

Alexandra Wheeler wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agerageza kugarura umupira

Ibibuga byakinirwagaho byasukagwamo amazi nyuma buri mukino

Umunya-Suède Martin Appelgren azamura umupira

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, aganira n’abanyamakuru

Abari ku bibuga babaga bitegeye Ikiyaga cya Kivu

Alice Zeimann wo muri Nouvelle-Zélande arenza umupira mu mukino we na Shaunna Marie Polley bahuyemo n’Abaholandikazi

Umunya-Nouvelle Zélande Shaunna Marie Polley yereka mugenzi we (wari ugiye gukora serivise) uwo ateraho umupira

Abakinnyi bakunda gukoresha ibi bimenyetso bereka bagenzi babo uwo bateraho umupira n’uburyo bahita bakina. Aha, uyu yerekaga mugenzi we ko atera kuri nimero 1

Umunyarwanda Habanzintwari Fils aterana umupira Alexander Herrmann wo muri Suède

Abadagekazi bakinana amapantalo mu gihe Abanyamerikakazi bambaye bikini

Ibibuga byaterwaga imiti nyuma buri mukino

Amanota yandikwaga aho abakinnyi bareba

Mutabazi Yves arenza umupira mu mukino we na Habanzintwari bahuyemo n’ikipe yo muri Suède

Mutabazi Yves agerageza guhagarika umupira

Simone Marie Okholm Hansen wo muri Danemark agerageza kugarura umupira

Abanyarwanda Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick bakina n’Abanya-Danemark ku kirere gikeye i Rubavu

Umusuwisikazi Jasmine Fiechter azamura umupira

Anneka Hastings (1) na Simone Marie Okholm Hansen (2) bo muri Pologne, bakina n’Abanya-Pologne barimo Agata Ceynowa

Umwe mu bana batoraga imipira akurikiye umukino

Inna Makhno (1) na Iryna Makhno (2) bo muri Ukraine batsinzwe n’Abanyarwandakazi Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine (2)

Nzayisenga Charlotte agerageza kugarura umupira yari atewe n’Abanya-Ukraine

Munezero Valentine agerageza kurenza umupira

Umunya-Pologne Dorina Klinger agarura umupira

Musanabageni Claudine (2) na Mukandayisenga Benitha (1) bifotoza mbere yo gutangira kwishyushya

Umwe mu banyamahanga bitabiriye iri rushanwa asobanurirwa ibijyanye n’ibishushanyo byagurishwaga ku kibuga

Umusifuzi yerekana nimero y’umukinnyi utangiza umukino

Angela Lavalle wo muri Brésil ahagarika umupira wa Tjasa Kotnik wo muri Slovakia

Mukandayisenga Benitha na Musanabageni basezerewe nyuma yo gutsindwa n’Abasuwisikazi

Mukandayisenga Benitha asubiza inyuma umupira

Musanabageni Claudine azamura umupira

Beach Volleyball isanzwe ibera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu i Rubavu

Musanabageni Claudine asoma ku mazi

Uyu yahisemo kujya kwihunguriraho umucanga mu kiyaga

Sofia Starikov wo muri Israel agarura umupira

Umusifuzi agorora umugozi ugaragaza aho ikibuga kigarukiye

Umucanga w’ikibuga waringanizwaga mu karuhuko

Abasifuzi babaga bitwaje amakarita ashobora guhabwa abakinnyi bitwaye nabi

Huber na Fietcher bo mu Busuwisi bishimira inota bari bamaze gutsinda

Dorina Klinger na Ronja Klinger bo muri Autriche, bishimira iseti babonye ku Banyamerikakazi

Dorina yahise asoma mugenzi we

Umwe mu bakinnyi bo mu Budage afashe amafunguro nyuma yo kuva mu kibuga. Abakinnyi bafatiraga ibyo kurya bya saa Sita aho imikino yabereye

Abadagekazi babaye aba gatatu basuhuzanya n’abasifuzi

Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryazamuwe i Rubavu

Abakinnyi b’amakipe atatu ya mbere mu bakobwa mu byishimo nyuma yo kwambikwa imidali

Ahahembewe hari hatandukanyijwe mu rwego kubahiriza gusiga intera

Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa bafata amafoto ‘selfie’ y’urwibutso

Ibihembo byahawe amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro

Rupia Inck Freitas Furtado na Angela Lavalle bo muri Brésil baboneyeho gufata ifoto bari ku Kivu

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yifotozanya n’amakipe abiri ya mbere mu bagore

Joep Van Iersel wari uhagarariye FIVB mu irushanwa ryabereye i Rubavu

3,706 total views, 10 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *