Reba Amakote asekeje Rayon Sports yaguriwe na Skol

Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe ama- costume bazajya bambara bagiye gukina by’umwihariko hanze y’igihugu mu mikino Nyafurika, batera ikirenge mu cy’amakipe nka AZAM FC na KCCA zo mu Karere zisanzwe zambara gutyo.

Aya makote abakinnyi bipimye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’imyitozo kuri Stade Amahoro, afite ibara ry’ubururu bwijimye,ariho ikirango cy’ikipe ndetse n’icy’umuterankunga Skol ari nawe wayaguze.

Kapiteni w’iyi kipe, Ndayishimiye Eric Bakame, yavuze ko bishimiye kuba bagiye kujya basohoka bagaragara neza bikaba bizatuma ikipe yabo irushaho kubahwa no muri Afurika.

Ati “Batuzaniye amakoti gusa niyo twipimye ariko amapantaro azaza kuwa Mbere nayo tuzayipima nyuma y’imyitozo. Ni amakoti meza ubona ko agezweho, abakinnyi bose twayishimiye kuko tugiye kujya twurira indege dusa neza kurusha kwambara amatiriningi.”

Kwambara amakoti asa ikipe igiye gukina hanze si umuco umenyerewe cyane mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba kuko bikorwa n’amakipe make.

Asanzwe abikora arimo Kampala Capital City Authority FC (KCCA FC) yo muri Uganda ndetse na AZAM FC yo muri Tanzania.

Rayon Sports izayambara bwa mbere ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 yerekeje muri Tanzania aho igomba gukina umukino wa kabiri mu matsinda ya CAF Confederation Cup na Young Africans.

Abakinnyi b’iyi kipe yabaye iya mbere mu Rwanda igeze muri iki cyiciro, bazindukiye mu myitozo bayisoje umutoza Ivan Minnaert ahita abaha ikiruhuko basubira mu ngo zabo bakazasubira mu mwiherero ku wa Mbere aho bazakora imyitozo mu gitondo, nimugoroba bakerekeza i Dar es Salaam.

Kwizera Pierrot yipima ikote nyuma y’imyitozo

Rutanga Eric watsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura ihura na Gor Mahia mu mukino wa mbere w’amatsinda mu cyumweru gishize ubwo yigeraga umwambaro mushya

Muhire Kevin yipima ikote

Myugariro Usengimana Faustin afata ifoto nyuma yo kwambara ikote rishya ryo guserukana hanze y’igihugu

Abakinnyi ba KCCA FC, mu 2016 bagaragaye mu makote asa

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO