Reba Imodoka Safi Madiba avuga ko yaguze asaga miliyoni 20 z’amanyarwanda-AMAFOTO

Muri iyi minsi umuhanzi Safi Madiba ni umwe mu bari mu bihe byabo, magingo aya Safi ubarizwa mu nzu ya The Mane yamaze kugura imodoka ihenze dore ko yayiguze miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com iyi modoka yayiguze n’umushoramari wari uyimaranye igihe.


Safi Madiba yaguze imodoka ya miliyoni 20-AMAFOTO

Safi Madiba aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko impamvu akunda guhinduranya imodoka ari uko ari kimwe mu bintu akunda ati”Njye nkunda imodoka cyane iyo mbonye amafaranga mba numva nakwisumbura ku modoka ntunze mu gihe wenda hari abandi baba bumva bayakoresha ibinyuranye njye mba ntekereza uko nagura imodoka yisumbuye ku yo ntunze.”


Avuga kuri iyi modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yaguze miliyoni makumyabiri, Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko yashakaga kugura imodoka iri hejuru bitandukanye n’amavatiri yari amaze iminsi agendamo dore ko iyi ayiguze mu gihe yari amaze iminsi agendera muri Benz nshya yari afite. Safi aguze iyi modoka mu gihe amaze iminsi akoranye indirimbo n’umusore ukunzwe muri Tanzania Ray Vanny iyo bise ‘Fine’.


Usibye ariko iyi ndirimbo, kuva Safi yava muri Urban Boys, kuri ubu hari n’izindi ndirimbo amaze gukora zirimo Kimwe kimwe yakoze ku giti cye ndetse na Got It yakoranye na Meddy. Safi ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Mane inzu imufasha mu bijyanye na muzika aho ahuriye na Marina bose bafashwa n’umushoramari uzwi nka Bad Rama.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO