Rigoga Ruth uzwi mu biganiro by’imikino yasezeranye mu mategeko n’umukunzi

Umunyamakurukazi Rigoga Ruth wamamaye mu biganiro by’amakuru y’imikino ku ma Radio akomeye hano mu Rwanda yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kubana vuba aha.

Rigoga Ruth n'umunyamakuru ukomeye, akaba yaranyuze kuma Radio arimo K FM, Isango, na Radio 10
Rigoga Ruth n’umunyamakuru ukomeye, akaba yaranyuze kuma Radio arimo K FM, Isango, na Radio 10

Rigoga ni umukobwa ukunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’ijwi rye rikurura benshi, akaba yaranyuze ku ma Radio akomeye hano mu Rwanda nka K FM, Isango Star, na Radio 10 akorera ubungubu.

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 08 Werurwe 2018 nibwo Rigoga n’umukunzi we Fred basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye k’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.

Umunyamakurukazi Rigoga Ruth yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Fred
Umunyamakurukazi Rigoga Ruth yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Fred
Nyuma yo gusezerana, bahawe icyemezo gihamya ko bazabana nk'umugore n'umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko
Nyuma yo gusezerana, bahawe icyemezo gihamya ko bazabana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko
Ibyishimo byari byose mu maso ya Rigoga Ruth nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko
Ibyishimo byari byose mu maso ya Rigoga Ruth nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko

 

Rigoga yatunguye benshi ahita akora ikiganiro cy'imikino nyuma yo gusezerana
Rigoga yatunguye benshi ahita akora ikiganiro cy’imikino nyuma yo gusezerana

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Werurwe aribwo Rigoga na Fred bazakora ubukwe nyirizina(Imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.)

 
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO