Rulindo : Umusaza yishwe n’inka yari avuye kugura imutsinda mu nzira atarayigeza mu rugo

Umusaza w’imyaka 80 y’amavuko wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, yishwe n’inka yari avuye kugura bageze mu nzira ishaka kubacika, ashatse kuyihunga imugusha mu koki ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ubwo uyu musaza witwa Nkekabahizi Claver yari kumwe n’umugore we bavuye kugura ririya tungo ariko bagera ahantu hari ishyamba iriya nka ishaka kubacika mu gihe umusaza yayitazaga yahise imugusha ahantu habi ahita apfa.

Ubuyobozi bw’ibanze bwihutiye kumenyesha Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rujyana umurambo w’uriya musaza mu bitaro bya Rutongo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze muri uriya Murenge wa Tumba, buvuga ko ariya makuru bwayamenye ahagana saa munani z’amanywa mu gihe uriya musaza yapfuye saa saba.

Jean Bosco Manirakiza uyobora Umurenge wa Tumba, yagize ati “Urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk’uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n’ubwo bitaremezwa n’inzobere z’abaganga.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera by’umwihariko umugore we kuko yabonye urupfu rw’umugabo we bikaba bishobora kuba byamuhungabanyije.

Yaboneyeho gusaba abaturanyi b’uyu muryango kuwuba hafi, bakawufata mu mugongo cyane ko ibi bibazo bibaye mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.

879 total views, 5 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *