RUYENZI:YOKEJWE UBUGABO KUBURYO BUKOMEYE AZIRA UBUSAMBANYI

Mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi hari umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi watwikishijwe icyuma gishyushye ku buryo bukomeye n’umukecuru w’imyaka 65 amuhora ko ngo yasambanyije akuzukuru ke k’imyaka ine mu byo bise “Gukina iby’abana”.

vlcsnap-2017-12-15-17h03m00s743

Abenshi bari bahuruye

Ubuyobozi bw’inzego zibanze muri aka gace buravuga ko uyu mwana watwitswe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru naho uyu mukecuru we ngo yahise atoroka ubu akaba agishakishwa.

Abaturage batuye muri aka gace baravuga ko nta kwihanira kandi ko ibi ari iyicarubozo kuko nta nzego zemeje ko yari yamusambanije.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO