Rwatubyaye watangiye imyitozo yongereye amasezerano muri Rayon sports aho azaza ahembwa ibihumbi 600 ku kwezi

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Abdul Rwatubyaye umaze amezi icumi atabanza mu mikino uwo ariwo wose w’ikipe ye kubera imvune yabazwe mu ivi, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon sports atangaza ko ashaka kuzayivamo ajya gukina hanze.

Rwatubyayewongereye amasezerano y'indi myaka ibiri yakinnye imikino ine muri Rayon sports kuva muri 2016

Rwatubyayewongereye amasezerano y’indi myaka ibiri yakinnye imikino ine muri Rayon sports kuva muri 2016

Abdul Rwatubyaye yabazwe imvune yo mu ivi (meniscus tear/knee injury) amaranye amezi icumi kuko yavunitse mu mukino Rayon sports yatsinzemo Bugeser FC tariki 22 Werurwe 2017 ku kibuga cy’i Nyamata.

Uyu myugariro wabazwe tariki 24 Ukwakira 2017 ubu yatangiye imyitozo yoroheje yo kugorora umubiri no gukomeza inyama (aerobics & gym) yizeye gusubira mu kibuga muri Gicurasi kuko abaganga bamusabye gukora imyitozo ya wenyine ibyumweru 26 none arangije 12.

Rayon sports yasinyiye muri 2016 ariko akayikinira imikino ine gusa mu myaka ibiri ishize yafashe umwanzuro wo kumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri, asinya kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2018.

Amakuru atugeraho yemeza ko yemerewe guhabwa umushahara w’ibihumbi 600frw na ‘recruitment’ ya miliyoni esheshatu (6 000 000frw).

Aya ariyongera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane (3 400 000frw) bakoresheje bamuvuza.

Rwatubyaye Abdul yavutse  tariki ya 23 Ukwakira 1996  mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali. Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC anakinira ikipe nkuru yayo imyaka itatu mbere yo kuyavamo agasinyira Rayon sports mu mpeshyi ya 2016. Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri 2015.

Yatangiye imyitozo yorohesje

Yatangiye imyitozo yorohesje

Biteganyijwe ko azasubira mu kibuga muri Gicurasi

Biteganyijwe ko azasubira mu kibuga muri Gicurasi

Agiye kujya ahembwa ibihumbi 600frw

Agiye kujya ahembwa ibihumbi 600frw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO