San Deck Restaurant & Bar ahantu wasohokera n’umukunzi wawe mukaryoherwa

Kuwa gatanu taliki ya 11 Gicurasi abakunda gusohoka bazataramana na MC akaba na Dj Phil Peter hafungurwa akabari gashya kitwa San Deck Restaurant & Bar kazanye byinshi bishya muri servisi zo kwakira abantu no kubafasha kwidagadura.

Mu kiganiro na Kigalihit Uwase Vanessa  umuyobozi mukuru wa nyiri Deck Restaurant & Bar  yatangaje ko bazanye impinduka nyinshi aho bifuza  kwerekana ko bafite service nziza  cyane  anashimangira ko ku munsi wo gutaha iyo restaurant   azaba ari umunsi w’igitangaza aho hazaba  igitaramo kizahera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza bukeye.

Abazahaza ngo bashyiriweho Promotion aho ari ukugura icupa rimwe ry’ ikinyobwa cya Amstel Malt bagahabwa n’ izinde ebyiri z’ubuntu.

Ushobora kuhasanga ibiryo bitandukanye biteguranywe isuku n’ubuhanga kandi ku giciro gito.

Amwe mu mafunguro wahasanga harimo: 
* umuceri w’ipilau, 
* umuceri w’umweru ndetse n’umuceri utekanye n’imboga (vegetable rice), 
* Inyama zitekanye ubuhanga 
* Ubugari 
* Burgers na sandwitches
* Hari ama jus atandukanye akozwe mu buryo bw’umwimerere (fresh juices), n’ibindi byinshi bitandukanye, byose ukabibona ku giciro gishimishje.

Uretse ibyo kurya kandi, muri  San Deck Restaurant & Bar bazajya berekana umupira w’amaguru shampiyona zitandukanye ku buntu.

Uramutse ufite ibirori nka anniversaire, Ubukwe, Graduation ndetse n’Inama bashobora kugufasha kubitegura no kukwakirira abantu uko ubyifuza bakanabikuzanira aho uri (outside catering

 

Deck Restaurant & Bar iherereye mu Giporoso ku muhanda ujya Kabeza urenze ku cyapa cya Bus ujya Kabeza uhita icyapa kinini cyanditseho San Deck Restaurant & Bar ku muhanda .

Bakora iminsi yose amasaha 24/24 by’akarusho ku munsi wo kuwa gatanu bazajya bazana ibyamamare bitandukanye mu buryo bwo gususurutsa abakiriya babo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO