Snapchat yagaruye uburyo bwo kwerekana amakuru ihereye ku byabaye kera

Urubuga nkoranyambaga rwa Snapchat rwakoze amavugurura mu mikorere yarwo, aho rwagaruye uburyo bwo kwerekena amakuru (stories) uhereye ku byagiyeho mu gihe kinini gishize ariko utigeze ubona.

Muri ubu buryo buzwi nka ‘reverse chronological stories’, umuntu abona amakuru yatambutse ariko hibandwa cyane kuyashyizweho n’inshuti ze by’umwiharuko izikoresha snapchat cyane.

Ni mu gihe uburyo bwari busanzwe bukoreshwa wasangaga hajyaho amakuru ya vuba yashyizweho n’abantu ukunda gusura paji zabo, cyangwa kuganira nabo.

Ubu buryo bwo guhera ku makuru ashyirwaho n’inshuti zawe bunakoreshwa n’izindi mbuga zirimo Facebook na Instagram bwagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abakoresha Snapchat.

Tech Crunch dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo ubu buryo bwa ‘reverse chronological stories’ Snapchat yagaruye bwishimiwe n’abakoresha cyane uru rubuga bazajya babasha kubona ibyashyizweho n’inshuti zabo igihe icyo aricyo cyose, bushobora kubera imbogamizi abantu bashya bifuza kubona amakuru ashyizweho vuba.

Aha ngo Snapchat birayisaba gutekereza no guhitamo hagati yo gushimisha abayikoresha cyane, cyangwa kongera umubare w’abiyandikisha kuri uru rubuga umunsi ku munsi.

Urubuga nkoranyambaga rwa Snapchat rwashinzwe mu 2011 kugeza ubu rukoreshwa n’abasaga miliyoni 187 buri munsi.

Snapchat yagaruye uburyo bwo kwerekana amakuru ihereye ku byabaye kera
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO