TAUSI NA NYINAWAMBOGO ABAGORE BIRENGAGIJE IMITERERE YABO BENSHI BAHURURIRA BITEZA IMBERE

Ni kenshi havugwa inkuru z’abasabiriza hirya no hino mu mijyi kumihanda hakaba n’abahitamo guhemuka no kwishora mu ngeso mbi bashakisha imibereho,Tausi utuye muri Tanzania na Nyinawambogo utuye mu Rwanda ni abagore babarizwa mu karere(EAC) birengagije imiterere yabo bamwe bahururira none biteje imbere n’ibyamamare.

nyinawambogo

Nyinawambogo ni umwe mu bakinnyi ba filime wamenyekanye muri filime zitandukanye aho yagiye akunda gukinana na Kanyombya aha tukaba twavuga nko muri filime Kanyoni, Haranirakubaho n’izindi.Uyu mugore ukunzwe cayne mu Rwanda akenshi aho ataramiye usanga umubare munini w’abantu bamusigasiye abandi bamwoma inyuma ku bw’imiterere n’indeshyo bye.

Indeshyo y’umukinnyi wakinnye yitwa Nyinawambogo, ndetse n’uburyo akina arwanirwa n’abasore nka Kanyombya, Nzovu na Sekaganda ni bimwe mu byagiye bituma abanyarwanda basigarana mu mutwe iri zina, nyuma yo kumubona muri filime Zirara Zishya.Ni umugore wubatse ndetse ufite urugo rwiza  afite umugabo n’abana akaba atuye mu mujyi wa Kigali -muri Nyakabanda.

14712140_1676144319382063_7161034075388510208_n.jpg

Tausi Mdegela nawe ni umukinnyi wa Film (Comedy) mu gihugu  cya Tanzania ku bw’uburyo akunzwer cyane n’abana bato yahimbwe izina (Kipenzi cha Watoto).

14564941_1331926460151962_464139605097054208_n.jpg

Tausi yifashishwa mu bitaramo byinshi bikangurira urubyiruko kwihangira imirimo no kurwanya ingeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge. Nawe ni umugore ariko ntibyadukundiye kumenya umubare w’abana agite.

 

Image result for Tausi wa Tanzania

Nyuma yo kubona aba bagore birengagije uko baremwe bamwe bafata  nk’ubusembwa bakitezimbere,byagorana kubona abasore n’inkumi baba bashoreranye ku mihanda hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda basabiriza kandi bafite ubuzima.

Nanone biteye isoni kuba hari abenshi bibwira ko abagore ari abanyembaraga nke boroshya ubuzima bagomba gutungwa n’abagabo.Tausi na Nyinawambogo ni urugero rwiza!

Image result for Tausi wa Tanzania

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO