The finest crew bafite umugambi wo kwegukana National Street Dance Competition

Irushanwa rya  National Dance Competition  ni rimwe mu marushanwa mashya ari kubera mu Rwanda mu rwego rw’igihugu, aho rifite intumbero yo guteza imbere impano zitandukanye  ariko rinyuze mu gutanga ubutumwa ku rubyiruko mu kurwanya  icyorezo cya Sida ndetse n’inda zitateguwe .aho Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “”Byina uko ushaka ariko wibuka ko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe”.

Nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize amatsinda yose yageze ku mwanya wa Nyuma  amenyekanye bagiranye ikiganiro n’abashinzwe gutegura  iri rushanwa  maze bibutswa amategeko agenga iryo rushanwa  ndetse banahabwa  gahunda yose ijyanye nuko umunsi wa nyuma uzagenda kugira bizace mu mucyo.

Nyuma yiyo nama umunyamakuru wa Kigalihit uri gukurikirana uko iri rushwana riri kugeenda yagiranye ikiganiro na rimwe muri ayo matsinda aritangarize uko babona irushanwa rimeze ndetse anatangarize abakunzi babo uko biteguye  umunsi wa Nyuma wa National Street Dance Competition.

Mu kiganiro na Reddy Ray uhagarariye itsinda rya The Finest Crew ryamenyekanye cyane mu kubyinirira itsinda rya Drem Boys mw’irushanwa rya PGGSS  ndetse no kugaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abandi bahanzi agira icyo adutangariza .

Yagize ati Ni ibintu by’agaciro kenshi kubona barabashije kugera ku cyiciro cya nyuma ubu bakaba batangiye kwitegura kugira ngo bazegukane iri rushanwa kuko  iyo utiteguye neza utsindwa  kandi bo intumbero yabo ni ugushimisha abakunzi babo.

Yakomeje avuga ko  kugera ku mwanya wa nyuma si ibintu byoroshye na gato kugira ngo ubashe guhagararira intara yose kandi hari nandi matsinda akomeye yarimo bikaba aribyo gushimira buri wese wabigizemo uruhare kugira ngo babashe gukomeza

umunsi wa nyuma wa marushanwa ya National Street Dance Competition yatubwiye ko biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba kw’itarikia ya 17 gashyantare  2018 mu karere ka Rubavu aho benshi bazi nka Public Plage  imbere ya Kivu Serena Hotel  kuva kw’isaha ya saa saba aho buri wese uzabyitabira azinjirira ubuntu ,akirebera impano abana b’abanyarwanda bafite mu kubyina .

Ku bijyanye n’ibihembo yatubwiye ko uzaba uwa mbere mu gihugu hose azahembwa akayabo ka Miliyoni imwe y’amanyarwanda(1.000.000frw ) ,Uwa kabiri ibihumbi magana atatu (300.000frw) naho uwa gatatu agahembwa ibihumbi magana abiri (200.000frw ) andi matsinda atanu azaba yitwaye neza azagenerwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 Frw )

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO