Tour du Rwanda 2020 : Agace ka 3 kagoranye cyane Huye Rusizi kegukanywe n’umunyacolombiya Restrepo Jhonatan (Amofoto)

Kuri uyu wa Kabiri, Tour du Rwanda yakomereje i Rusizi hakinwa umunsi wayo wa gatatu, mu gace gahagurukira i Huye kerekeza mu Karere ka Rusizi, ku ntera y’ibilometero 142.

Tour du Rwanda ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka mu ntara zose z’igihugu, riri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 ryari ku rwego 2.2.

 Kuva  amarushanwa ya  Tour du Rwanda  yatangira  amaze guhagurukira mu mujyi wa Huye yerekeza mu bindi bice inshuro zigera kuri  6 zose.

Ahagana kw’isaha ya saa tatu n’igice  nibwo abakinnyi bose  bahagurutse mu mujyi wa Huye   bamanuka berekeza  mu karere ka Nyamagabe aho bageze bagatangirwa kubarirwa  neza .

Abasiganwa bose ubwo binjiraga  mu mujyi wa Nyamagabe bakiranywe akanayamuneza gakomeye uhereye  ku modoza zamamaza zikora urugendo ruzei nka Caravane Publicitaire  zirangwa  n’imitako myinshi  cyane ndetse n’ababyinnyi 

Nyuma yo  gusohoka  mu mujyi wa Nyamagabe  abasiganwa batangiye kwinjira  mu bice byiza bigize ishyamba rya Nyungwe  uhereye mu mirima y’icyayi ya kitabi kugeza kugeza  mu gisakura aho wasangaga abantu benshi  biganjemo ingabo z’Igihugi zirimze  umutekano  byo mu rwego rwo hejuru.

 Ahagana I saa saba  zirengaho iminota mike bamaze  bilometero 124, abakinnyi icyenda icyenda bari imbere barimo Schelling na Andemeskel (Israel), Restrepo (Androni), Mulueberhan, Tesfazion na Yemane (Erythrée), Biniam Girmay Hailu na Mulu Kinfe Hailemichael (Nippo), Quintero (Terengganu).
Basize igikundi kirimo Fedorov ho 1’50’’

Kw’isaha ya saa saba na 15  habura ibilometero bitanu ngo agace ka Huye-Rusizi karangire, abakinnyi batatu bavuye muri bagenzi babo, bahatana kugera ku murongo bari imbere.

 Umunyacolombiya  yabacitse gato  arabasiga mu bizwi  sprint maze  aba ariwe wegukana aka gace ka Huye  Rusizi kari gafite  ibirometero 142 akoresheje igihe cy’amasaha 3 n’iminota 47 n’amasegonda 39

Dore uko bihembwo  byatanzwe  muri aka gace ka Huye  Rusizi

1.Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni)

 2.Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Hailu Biniam (Nippo Delko)

3.Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Yemane Dawit (Érythrée)

4. Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)

5.Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Hailu Biniam (Nippo Delko Provence)

6. Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Yemane Dawit (Érythrée)

7. Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Hailu Biniam (Érythrée)

8. Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Areruya Joseph

9. Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: (Érythrée)

624 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *