Troy Wamala wahitanye nyakwigendera Mowzey Radio yasabye imbabazi

Troy Wamala umusore warushinzwe umutekano mu kabyiniro ka De Bar muri Entebbe wafashwe na Police ya Uganda ubwo yageragezaga gutoroka inzego zishyinzwe umutekano nyuma yo gukubita hasi umuririmbyi Mowzey Radio yicujije icyaha cy’ubugizi bwa nabi yakoze asaba n’imbabazi.

Wamala watawe muri yombi na Police ya Uganda mu kwezi kwa Werurwe nyuma yo gukubita hasi umuhanzi Radio akangirika umutwe bikomeye bikamuviramo kujyanwa kwa muganga nyuma y’ iminsi akava ku isi, ku cyumweru aganira na Ugbliz yatangaje ko atabikoze nkana ahubwo asaba imbabazi umuryango nyakwigendera n’abakunzi be bose.

Yagize ati “Nabwo nashakaga kwica Radio ,kuko yagerageje kwinyeganyereza mu biganza byanjye gusa kubw’amahirwe macye yarancitse yikubita hasi , ndabingize mbikuye ku mutima ndasaba imbabazi.

Twakwibutsa ko nyakwigendera Radio yatabarutse kuwa kane taliki ya 1 Gashyantare 2018 , aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nteera , Tambula Nange ,Nakessa n’izindi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO