Turifuza rayon Sports Itwara ibikombe – Murenzi Abdallah mu ihererekanyabubasha na komite ya Munyakazi Sadate icyuye igihe

Kuri uyu wa Kane tariki 24/08/2020 ku cyicaro cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyiborere “RGB”, habereye umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite ya Munyakazi Sadate icyuye igihe ndetse na komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Murenzi Abdallah wahawe kuyobora inzibacyuho mu minsi 30, yatangaje ko bifuza kongera kugarura Rayon Sports iha ibyishimo abafana, anasaba abafana gushyira hamwe bagafatanya kubaka ikipe.

“Ndashimira igihugu kuba cyarangiriye icyizere, ngashimira uburyo RGB yitwaye mu gukemura ikibazo ibibazo byari bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports, icyizere n’inshingano twahawe, twizeye ko tuzabasha kubishyira mu bikorwa ko n’inzego z’igihugu zituri hafi.”

“Dufite icyizere ko mu minsi 30 hari byinshi tuzaba twashyize ku murongo, ndanashimira kandi komite yari imaze iminsi iyoboye Rayon Sports, ibyo mutagezeho tuzagerageza tubigereho, inshingano twahawe tuzafatanya twese tuzigereho”

“Hari inyandiko baduhaye dukeneye kuzazireba neza ko ibyo twahawe bihura, aho bidahura tuzabegera tubiganireho, ni umurimo utoroshye ariko tuzi ko mutazaba kure yacu, igihe tuzajya tubiyambaza twizeye ko muzaba muhari”

“Reka dufatanye twubake Rayon Sports igarurira abakunzi ibyinshimo, tuve mu bibazo bya hato na hato bimaze iminsi, twubake ubuyobozi n’imiyoborere irambye, igihugu cyacu gifite imiyoborere myiza, bigomba kugera no muri siporo ndetse na Rayon Sports”

Munyakazi Sadate nawe yatangaje ko yumva yishimira ko hari umurongo yari yaratangiye uzagenderwaho, ndetse avuga ko kimwe mu byatumye atagera ku nshingano ze harimo no kuba atarabashize guhuriza abafana hamwe ngo abasobanurire umurongo we.

“Icyangoye ni uko nazanye umurongo wo kugenderaho, sinabasha gushyira abantu hamwe ngo bagendere kuri uwo murongo, iyo bibaho ntibyari kutugora. Kuba muri Rayon Sports bisaba ubwitange, umwanya ibitekerezo n’amafaranga”

Mu byo komite ya Munyakazi Sadate yashyikirije Murenzi Abdallah harimo ibikombe bibiri harimo kimwe cya shampiyona ndetse n’icyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana, inyandiko 407 zirimo izo banditse n’izo bandikiwe, impapuro 643 zigaraza raporo y’umutungo ndetse n’ibindi.

Murenzi Abdallah yavuze ko bifuza Rayon Sports Itwara ibikombe kandi ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Nk’uko muduhaye ibi bikombe, ni umurage mwiza muduhaye w’uko tugomba kutwara n’ibindi.”

Murenzi Abdallah yayoboye Rayon Sports ubwo yatwaraga igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2013, ari meya w’akarere ka Nyanza aho iyi kipe ikomoka ndetse ari naho yabaga muri icyo gihe.
Kuri ubu Abafana benshi bakaba baragaragaje ibyishimo n’akanyamuneza ko ariwe wahawe kuyobora iyi kipe, ntibatinya no kugaragaza icyifuza ko yakomeza akanayiyobora bitari no mu nzibacyuho nubwo afite izindi nshingano.

Ubwo Munyakazi Sadate yahaga Murenzi Abdallah ibikombe 2 yari abitse/ Kigali Today.

245 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *