U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bitatu bikunzwe na abantu bategura Inama mpuzamahanga

U Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu muri Afurika nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga.

Uyu mwanya u Rwanda rwawushyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) ku rutonde ryasohoye kuri uyu wa Mbere.

Iyi Raporo yashyize u Rwanda kuri uyu mwanya yibanze ku nama mpuzamahanga zizwi zabereye mu Rwanda by’umwihariko iziba mu gihe runaka (inshuro imwe cyangwa ebyiri mu mwaka) zikitabirwa n’abantu basaga 50.

Mu nama nk’izo u Rwanda rwagiye rwakira harimo nk’Inama Nyafurika mu bushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya Kanseri, Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Global Fund, Inama y’Ishyirahamwe rya Afurika ryita ku Bukerarugendo (ATA), Inama rusange y’Ishyirahamwe rya Sosiyete zitwara abantu mu ndege muri Afurika (AFRAA) n’izindi.

Icyumba cyo muri Kigali Convention Center cyanyuze benshi mubamaze kugikoreramo inama harimo abaperezida bose bo muri Afurika

Muri iki Cyumweru u Rwanda rwakiriye n’indi nama yiga ku IKoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) yitabiriwe n’abagera ku bihumbi bine.

Ku mwanya wa mbere mu mijyi ikunzwe n’abategura inama muri Afurika haje umujyi wa Cape Town naho ku mwanya wa kabiri haza Johannesburg yombi yo muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau), Denise B Omany, yavuze ko bashimishijwe n’umwanya u Rwanda rwabonye, kandi bagiye kongeramo ingufu kugira ngo inama zibera mu Rwanda ziyongere.

Yagize ati “Twishimiye kuza ku mwanya wa gatatu kandi turi gukorana ingufu kugira ngo tuzaze no ku mwanya w’imbere kurushaho binyuze mu kwakira inama nyinshi. Ku bufatanye bwa guverinoma n’abikorera, u Rwanda rwigaragaje nk’ahantu hafite umutekano kandi heza ho gukorera inama bitewe n’aho gukorera inama hari ku rwego rwo hejuru ndetse n’aho kurara hagezweho.”

Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye abashyitsi 28 308 bitabiriye inama bavuye ku 23 804 mu mwaka wa 2016.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni z’amadolari 42 mu mwaka wa 2017. Uyu mwaka hitezwe miliyoni z’amadolari 74. Cape Town yaje ku mwanya wa mbere umwaka ushize yakiriye abashyitsi mpuzamahanga 34 000 bitabiriye inama zahabereye.

Ubwiza ndetse na Serivise zo muri Kigali biri mu byatumye u Rwanda rushyirwa kuri uwo mwanya wa 3

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko kuba u Rwanda rwaje ku mwanya mwiza mu kwakira inama mpuzamahanga byavuye ku kuba abanyamahanga basigaye bahabwa visa bageze mu Rwanda ndetse n’indege ya RwandAir isigaye yerekeza ahantu henshi ku Isi ikorohereza benshi kuza mu Rwanda.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit,rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO