Uganda:Keko yasobanuye uburyo Sheebah Karungi yagizwe imbata n’igitsina

Umuraperi ukomeye muri Uganda Keko, yavuze ko umuhanzi Sheebah Karungi yokamwe n’igitsina cy’abagabo kuko ngo amaze kuryamana n’abagabo utamenya umubare.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru muri icyi cyumweru, Keko yavuze ko ubwo bari bakiri inshuti yamukubise umusubirizo , nyuma yo kumufatira mu cyuho arimo gusambanira mu cyumba bararagamo n’umusore utunganya amashusho.

JPEG - 196.1 kb
Umuraperi Keko uherutse kuvuga ko yakubise Sheebah asanze asambanira mu cyumba bararagamo

Keko yongeyeho ko Sheebah adashobora kuririmba indirimbo itumvikanamo amwe mu magambo aganisha ku bitsina, ibintu uyu muraperikazi afata nko kwiyandagaza.

Ibi bikaba byatumye atabaza ngo Minisitiri w’Umuco abe yahagarika ibihangano by’uyu muhanzikazikazi ndetse ngo amukumire mu muziki burundu,ariko kugeza ubu ntacyo Minisitiri aratangaza.

JPEG - 21.9 kb
Sheebah wigeze gukubitwa na Keko amuziza ubusambanyi

Uganda showbiz yatangaje iyi nkuru , ikaba ivuga ko itegereje kumva icyo Sheebah abivugaho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO