Uganda:Urukundo rwatumwe umusore  urangije Kaminuza yiyahura 

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umusore Tugume Samuel  witeguraga gusoza amashuri ye  muri Kaminuza University [UCU] ishami ry’icunga mutungo kuri uyu wa mbere wishyize mu kagozi nuyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma kandi yari yaramufashije byinshi mu buzima ndetse bitegura ubukwe

Yamaze kwishyira mu kagozi nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma

Iyi nkuru yateye benshi agahinda muri iri shuri n’abatuye Uganda,yemejwe n’inshuti za nyakwigendera ngo bagiye mu cyumba cye basanga yamaze kwiyahura.Uyu musore witeguraga gusoza amasomoye mu icungamutungo,yasize yanditse ibaruwa igaragaza akababaro n’agahinda yatewe n’umukunzi we byamuteye gufata umwanzuro wo kwiyahura.

Iyi baruwa yagaragazaga uburyo yakoze ibishoboka mu mwigire y’uyu mukobwa amwishyurira amafaranga y’ishuri n’indi mibereho isanzwe bitegura no kubana none yatangiwe no gusanga amuca inyuma.Ubuhemu kuri bamwe mu bakobwa ntibivugwa Uganda gusa kuko no mu Rwanda bikunda kuvugwa ariko byari bikwiye gucibwa burundu.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO