UMU TANZANIYA KAZI WAVUZWEHO GUKUNDANA NA THE BEN YITABYE IMANA

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 hatangajwe inkuru ibabaje y’urupfu rwa Agnes Masongange umunyamiderikazi wo muri Tanzania wakunze kuvugwa mu rukundo na The Ben.

Mu minsi yashize ni bwo hakunze kuvugwa ko umuhanzi The Ben yaba yari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideri ukomeye mu gihugu cya Tanzania witwa Agnes Masongange, umwe mu bakobwa bakunze kuvugwaho gutera neza muri Tanzania cyane cyane bitewe n’amafoto yakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa ubwo yavugwaga mu rukundo na The Ben, uyu muhanzi w’umunyarwanda yakunze kubihakana ndetse agahamya ko uyu mukobwa ari inshuti ye isanzwe ariko atari umukunzi we. Ibi The Ben akaba yari yabitangaje kuri uyu wa kane mukiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyimwe cyandikirwa hano mu Rwandabagiranye mu minsi mike ishize ahamya ko atigeze akundana n’uyu mukobwa wo muri Tanzaniya ahubwo ko bari inshuti zisanzwe.

Kuri uyu wagatanu nibwo uyu mukobwa yajyanywe kwa Muganga Igitaraganya agezeyo baramupima basanga afite Umuvuduko wamaraso ukabije ndetse bikaba aricyo cyamuhitanye

the benthe benAgnes yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO