Umubyeyi wa Radio akomeje guterwa ubwoba ko azicwa nadataburura umuhungu we

Umubyeyi wa Radio witwa Jane Kasumba  nyuma y’iminsi mike ishize ashyinguye umwana we Ssekibogo Mozey Radio akomeje  guterwa ubwoba n’abantu batazi ko bazamwica natamutaburura .

Amakuru dukesha Daily monitor  nuko nyuma yo guterwa ubwoba  nabo bantu abagize umuryango wa Nyakwigendera Mozey Radio wafashe icyemezo cyo kujya kwishinganisha muri Polisi kuko bakomeje kubabwira ko niba batabikoze bagomba gushaka uko bazagabana ibyo yasize

Nyina wa Mowzey Radio witwa Jane Kasumba na murumuna we Eddy Ssembajwe, batanze ikirego nyuma y’iminsi ishize bahamagarwa n’aba bantu mu bihe bitandukanye bakabatera ubwoba ko ‘nibanga gukora ibyo babasabye na bo bazicwa’. Ssembajwe yavuze ko batangiye guterwa ubwoba guhera umunsi Radio yapfiriyeho.

Yagize ati “Abo bantu batangiye kuwa Kane w’icyumweru gishize ahagana saa yine n’igice[10.30am] ubwo umurambo wa Radio wari umaze kugezwa mu buruhukiro. Abo bantu bari kudusaba umugabane, ngo nitubyanga tuzagira ibibazo.”

Aba bantu bari gutera ubwoba uyu muryango ko bazagubwa nabi nibaramuka banze kugurisha imitungo ya Radio. Iteka iyo bahamagaye ngo babwira uyu muryango ko hari inzu n’indi mitungo bari bafatanyije n’umwana wabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owesigyire yabwiye iki kinyamakuru ko bakiriye ikirego cy’umuryango wa Radio ndetse ko bamaze kohereza abapolisi bahagije ngo babe barinze imva y’uyu muhanzi n’umuryango we kugeza igihe ibibazo bizahosha.

Yagize ati “Nyina wa Radio yatubwiye iby’abo bantu bari kumutera ubwoba haba abaza kumureba n’abamuhamagara kuri telefone. Yavuze ko hari n’umugabo uvuga ko ari we se wa Radio ari na we uri gusaba ko umurambo watabururwa.”

Luke Owesigyire yasabye uyu mugabo guca mu nzira z’amategeko niba yifuza ko bamuha umurambo wa Radio aho gutera ubwoba uyu mugore.

Umuryango wa Radio wajyanye ikirego kuri station ya polisi ya Kajjansi, iyi niyo yatanze abapolisi bo kurinda imva y’uyu muhanzi waririmbaga muri Good Life.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO