Umugabo ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13 yireguye avuga ko atajya ashyukwa

Umugabo witwa Francis Wafula,wo muri Kenya ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13,yabwiye urukiko ko ibyo atabikora kubera ko igitsina cye kidafata umurego.

Ubwo Bwana Wafula yageraga imbere y’urukiko,yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana kuko amaze igihe arwaye uburwayi butuma igitsina cye kidafata umurego.

Uyu mugabo yashinjwe gusambanya uyu mwana mu nzu iri ahitwa Hurlingham muri Kilimani I Nairobi ariko yabwiye umucamanza witwa Joyce Gandani ko nta bushake agira bwo gutera akabariro ndetse ko no kugira ngo yishimane n’umugore we akoresha imiti ibubyutsa.

Ati “Ntabwo nabasha gukora ibyo banshinja kuko igitsina cyanjye kidakora kuva 2016.Igihe cyose nshaka gutera akabariro n’umugore wanjye nkorasha imiti ya TNT20.

Madamu Gandani yavuze ko bagumba gusuzuma uku kwiregura kwa Wafula kuko ngo hari undi mugabo wavuze ko arwaye bamusumye icyaha kiramuhama.

Wafula yavuze ko umubyeyi w’uyu mwana ari umuntu mubi,ko yamugeretseho iki cyaha kubera ko bari bashwanye nyuma y’uko amushinje kumwiba lisansi yashyiraga muri moteri.

Abashinjaha bavuze ko Wafula yasambanyije uyu mwana kubera ko bari baturanye inzu ku yindi ndetse ngo yagiye amuha amafaranga kenshi amutegeka guceceka.

Wafula yabaye arekuwe atanze ingwate y’ibihumbi 300 ndetse urubanza rwe ruzasubukurwa kuwa 23 Nyakanga uyu mwaka

KANDA HANO UREBE IYI VIDEO

3,287 total views, 5 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *