Umugabo yafashe umukobwa we ku ngufu yitwaje ko ari igihembo cy’uko yamureze agakura, n’uko yamurihiye amashuri!

Umugabo utatangajwe amazina ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ariko akaba yibera muri Afurika y’epfo aravugwaho guhohotera umukobwa we nyuma yo kumusambanya ku ngufu yitwaje ko ngo ari igihembo cyo kuba yaramufashe neza akamurera agakura.

KANDA HANO UTSINDIRE AMAFARANGA

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi kwa cumi n’abiri, nibwo uyu mukobwa yafashe inzira maze ajya gusura se umubyara muri Afurika y’Epfo aho yari asigaye yibera, kuko hari hashize igihe kinini batabonana.

Umukobwa akigerayo muri iryo joro, se yaje gutaha yasinze, akinjira mu nzu ntahandi yahise yerekeza hatari mu cyumba uwo mukobwa we yararimo aryamye.

Niko guhita asaba umukobwa we ko yamureka akamukorera ibyo ashaka byose kubera ko yamurihiye amashuri ndetse akaba ari na we umutunze, umukorera byose kugirango akomeze kubaho neza.

Uyu mukobwa abivuga muri aya magambo:

“Akimara kuhagera yansabye ko namureka akankorera ibyo ashaka byose kubera ko ngo yandihiye amashuri ndetse akaba ari na we untunze, ungaburira kandi umpa byose kugirango nkomeze kubaho neza”.

Uyu mukobwa ntiyabikojejwe, yarabyanze ariko ku mahirwe macye, se yari afite indi gahunda kuko yahise amufata ku ngufu aramusambanya.

Ku munsi ukurikiyeho umukobwa yahise yitahira asubira iwabo muri Zimbabwe.

Amakuru y’ifatwa ku ngufu ry’uyu mukobwa yaje kumenyekana ubwo umusore w’incuti y’uyu mukobwa yasabaga gukoreshaho gato telephone ye nuko akaza kugwa kuri byose, ubutumwa bw’uko se w’umukobwa yamuteretaga amusaba ko bagomba gukorana imibonano mpuzabitsina.

Akibibona yahise abaza uyu mukobwa iby’ubu butumwa, niba koko aribyo nuko byagenze, umukobwa na we amwemerera ko ubwo butumwa koko bwavuye kwa se umubyara, kandi ko yahoraga abimuhatira.

Yahise anamubwira ko se yanamufashe ku ngufu umwaka ushize ubwo yari yamusuye muri Afurika y’epfo, kandi ko ibyo bintu byamubayeho byamuteye ihungabana, mbese ko akeneye abantu bo kumukomeza kugira ngo yongere kumva asubiye ku murongo mwiza w’imitekerereze.

Nyuma yo kumva ibyabaye ku mukunzi we, uyu muhungu yahise amugira inama yo kwitabaza polisi akabagezaho ikibazo cye kugira ngo se abashe gukurikiranwa ku ihohotera yamukoreye.

477 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *