Umugore wa Gangi yanze ko umugabo we yimurwa aho ashyinguye

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ku iyimurwa ry’umubiri wa Hategekimana Bonaventure Gangi witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.

Umubiri wa Hategekimana Bonevanture ‘Gangi’ wagombaga kwimurwa aho ushyinguwe, ukimurirwa aho imva ye ishobora kubakirwa igashyirwaho Sima n’amakaro (carreau ciment) kuko aho yashyinguwe mbere bitashoboka ko abikorerwa.

Abagize Fan Club ya APR FC yitwa Intare nibo bagize igitekerezo cy’uko umubiri we wakwimurwa ugashyirwa aho wakubakirwa, imva ye ikazahora isurwa nk’umuntu wagize byinshi afasha igihugu. Intare zari ziri kubifashwamo n’umuryango warwaje Gangi ariko biza kwangwa n’umugore wa Gangi wasabye ko umugabo we bamurekera aho ashyinguye akaba ariho akomeza kuruhukira.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Mukamana Charlotte wahoze ari umugore wa Gangi yavuye imuzi impamvu zatumye ahagarika ubusabe bwo kwimura umugabo we.

Hari hatangijwe igikorwa cyo gusaba ko umubiri w’ umugabo wawe wakwimurwa, uza kubihagarika , byatewe n’iki?

Mukamana Charlotte: Kwimura umubiri w’umugabo wanjye ntabwo nigeze mbyakira neza kuko sinabimenyeshejwe nuwari ubiri inyuma. Nibwo nandikiye Akarere ka Rubavu mbihagarika kuko ni ibintu byambaje kumva abantu bapanga kwimura umurambo w’umugabo wa nyakwigendera batambwiye , ikindi ngasanga harimo n’inyungu zindi babifitemo , nukuri ruriya si urukundo bari bafitiye Gangi.

Ni izihe nyungu wasanze zibyihishe inyuma ?

Twamushyinguye amaze iminsi 2 mu buruhukiro. Ibyo byose byari bwigweho bigakorwa kuko nta banyarwanda batamenye iby’urupfu rwe. Mpamya nkomeje ko iyo habamo urukundo , ubushake,…ariya mafaranga FERWAFA yatanze (500.000 FRW) aba yaragize umumaro kandi Gangi agashyingurwa neza ahubakiye.

Ariko natunguwe no kumva umunsi wo gushyingura ugeze numva ngo hasigaye 7000 FRW. Byaradutunguye , biraturenga. Ikindi numva ngo Mahoro (umukobwa wamurwaje) yirirwa asaba inkunga ngo yo kwimura umubiri wa Gangi.

Harimo nko kuba bari bari gusaba 50.000 FRW byo kwishyura misa yo kumusabira ariko Padiri yatubwiye ko iyo ari ku cyumweru bishyuza 1000 FRW naho mu mibyizi bakishyuza 2000 FRW. Urumva rero abantu bashaka kurira ku wapfuye ntanikintu nagombaga kuvugana nabo kubyerekeye no kwimura umubiri we.

Icyo Akarere kamariye, bambereye imfura barabahakanira ko bidashoboka mu gihe umugore n’abana babyanze.

None se uzaza gusoza ikiriyo ?

Njyewe sinzajyayo kuko twebwe ahanini ntibaba bakeneye ko nk’umuryango we tubimenya , ahubwo njyewe Nyagasani nanshoboza nzasoza ikiriyo cye ndi kumwe n’abana nyakwigendera yansigiye , ndetse ntumeho n’inshuti n’abavandimwe , n’inshuti ze babanye muri rusange. Ndifuza ko umunsi umwe Imana izanshoboza ariwo nzabashimira ubwitange bagize mu kuba hafi nyakwigendera.

Icyemezo cyawe ni ntakuka ntabwo uzitabira gusoza ikiriyo ?
Papa wa Mahoro yarampamagaye ansaba imbabazi ko nakwemera ko umurambo wa nyakwigendera wakwimurwa , anyumvisha ko ari inyungu zanjye n’abana b’abanyarwanda muri rusange ngo uzajya akenera kumwibuka ajye ajyayo.

Wamusubije iki ?

Namubwiye ko igihe Gangi yamaraga mu buruhukiro iminsi 3 , tukarinda ubwo tumushyingura abo bafana bari bahari , ndongera ndamubwira nti ahubwo aho kugira ngo mwongere mumutaburure , ashyingurwe bwa kabiri , mwamwubakira na hariya ari.

Narongeye ndamubwira nti kwibuka biba mu mutima w’umuntu, nibidakunda ko mumwubakira aho ari, muhamurekere akomeze aharuhukire mu mahoro kuko tuhamushyira ntawe utarabibonaga.

Charlotte yabwiye Rwandamagazine.com ko Gangi bari barabyaranye abana 3. Umukuru afite imyaka 13 , ni umukobwa. Umukurikira ni umuhungu w’imyaka 12 naho umuhererezi w’umuhungu na we arenda kuzuza imyaka 10.

Umwe mu bagize Fan Club y’Intare na we yahamirije Rwandamagazine.com ko koko babuze uburenganzira bwo kwimura umubiri wa Gangi kuko umugore we yabyanze. Icyo bazakora ngo ni ugusoza ikiriyo cye ku itariki 3 Gashyantare 2018. Uwo munsi hazaba misa, gushyira indabo ku mva ndetse no gusoza ikiriyo muri rusange.

Gangi ubusanzwe akomoka i Gisenyi mu karere ka Rubavu, ariko yakundaga kuba mu Mujyi wa Kigali. Yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu, ATRACO FC, Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze.

Gangi yaguye mu bitaro bya Kabutare mu Ntara y’Amajyepfo aho yari arwariye. Urupfu rwe rwamenyekaniye rimwe n’urwa Katauti Hamad wari umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse bakaba barakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo Hategekimana Bonevanture ‘Gangi’ yashyinguwe mu Karere ka Rubavu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO