Umuhanzi Auddy Kelly yemeje Anita Pendo nk’umujyanama we muri muzika

Audace Munyangango uzwi nka Auddy Kelly kuri uyu wa gatatu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo ari umujyanama we mu bijyanye muzika.

Yagize ati: “Ncishijwe bugufi no KUBAMENYESHA ko kurubu @anita.pendo2 ariwe uhagarariye ibikorwa byanjye byumuziki ndabyishimiye azahambera, ninshuti nziza kuva Ku munsi wa mbere tumenyana yambereye mushiki wanjye mwiza, inama ze no gushyigikira showbiz muri rusange Imana ikomeze igushyigikire @anita.pendo2 uri umugisha ukomeye mu Rwanda @el_familia_rw”

Anitha Pendo yagizwe umujyanama akaba agiye gukurikirana ibihangano by’uyu muhanzi kuko Auddy Kelly aherereye mu gihugu cya Poland ku mugabane w’i Burayi muri iki gihe aho ashaka gukomereza amasomo ashaka impamyabumenyi y’ikirenga ‘PHD’ mu masomo ajyanye n’ubukungu.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ye yise “Kubi” yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka ‘Ndakwitegereza, Sinkakubure, Ndamutse, Ruzakugarura. yakoze n’indirimbo z’ihimbaza Imana harimo “Igitangaza, mvura, Arakomeye, Reka nkubyinire niyitwa Umuvandimwe”.

https://www.instagram.com/p/CGCIIU5gy_O/

REBA HANO INDIRIMBO “KUBI” YA AUDDY KELLY

339 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *