Kwibuka 24 : Umuhanzi C Boy arakangurira urubyiruko kumenya amateka ya jenoside no kuyasigasira

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi C Boy  wamenyekanye nka Elavy cyangwa kitenge fashion yatanze ubutumwa buhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.anasaba urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside no kuyasigasira kugira n’abazabakomokaho bazayamenye .

Uyu musore ufatanya umwuga w’ubuhanzi n’imideli ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga yari muto  cyane ariko uko yagiye akura niko yagiye amenya amateka yayo n’ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi c Boy  hari ubutumwa yageneye urubyiruko muri ibi bihe bitoroshye. Abanyarwanda barasabwa gukomezanya no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100

Yagize ati:”Impamvu twibuka ni ukugira ngo twibuke inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994. Iyindi mpamvu ituma twibuka ni ukugira ngo amateka yacu atazibagirana haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi. asaba urubyiruko rwo Rwanda Rw’ejo kumenya amateka ya Jenoside ndetse no kuyasigasira kugira abanyarwanda batazasubira mw’icuraburindi nkiryagwiye u Rwanda mu gihe Imana  ubundi yirirwaga i ahandi igataha I Rwanda .

C Boy yasoje agira ati ”Yasoje atanga ubutumwa ku banyarwanda bose muri rusange.Ati:”Ubutumwa naha Abanyarwanda muri rusange, ni ukwihangana muri ibi bihe byo kwibuka ariko nanone ntibaheranwe n’agahinda barebe ibyo tumaze kugeraho tubisigasire.” Guhera tariki 7 Mata 2018, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abandi baba mu mahanga batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni icyumweru cyatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yacanye urumuri rw’icyizere akanashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Buri munsi kuva saa cyenda z’amanywa hatangwa ibiganiro mu Midugudu yose y’u Rwanda bimara amasaha ibiri.Urubyiruko rushishikarizwa kuba mu ba mbere babyitabira kugira ngo basobanukirwe n’ukuri kwa Jenoside yakorewe abatutsi.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO