Umuhanzi Nyarwanda ukizamuka “Emmy Teesquare” aremeza ko impano ye yo kuririmba ari urumuri rwa rubanda

Amazina ye ni  NIYONAMBAZA Emmanuel muri muzika akaba azwi nka Emmy Teesquare, ni umuhanzi mushya muri Muzika nyarwanda dore ko yatangiye gukora muzika byumwuga mu mwaka wa 2017 gusa akaba atangaza ko Impano yifitemo ariyo izamugeza kure.

Aganira na kigalihit.rw yatubwiye ko akimara kumenya ko afite impano yo kuririmba ndetse no kwandika indirimbo yashatse uburyo yakora indirimbo ariko akomeza kugira imbogamizi y’amasomo dore ko icyo gihe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 ariko byaje kumworohera ayasoje atangira gukora umuziki by’umwuga muri 2017,

Yatubwiye urugendo rwe rwo gutangira umuziki, yagize ati:” ubundi kuva kera nakundaga umuzi kuko wasanga aho nteraniye n’abandi bana mponda amadebe nka beat nigana uburyo abaraperi baririmba gusa sinumvaga ko nzaba umuhanzi, nkigera mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ubwo hari mu mwaka wa 2014 mu gihembwe cya gatatu nibwo numvishe ndushijeho gukunda ubuzima bwa music cyane, ntangira kujya nandika indirimbo nyinshi (icyo gihe nandikaga iziri mu rurimi rw’icyongereza cyane) twaba turi gusubiramo amasomo ku mugoroba ugasanga ndigukora beat nkoresheje intebe abanyeshuri twiganaga bakabyinubira ariko ntibimbuze gukomeza, nakomeje kwibera muri iyo si y’umuziki kugera aho banyise DJ mu kigo ntangira gukora performance kuri stage buri mu mpera z’icyumweru ku ishuri”

Tumubajije niba uyu muziki utaramubangamiraga mu masomo, yagize ati:”Simbabeshye umuziki watumye ntangira gutsindwa bigaragarira buri wese dore ko ngitangira nabaga uwa kabiri cyangwa uwambere ariko natangiye kujya ngera mu myanya isingira iyanyuma gusa nyuma naje kwikubita agashyi ngeze mu wa gatandatu niga ntiyigishije mbona diplome nziza”.

Nakoze indirimbo zigera mu munani hagati y’umwaka wa 2014 na 2016 nkiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye ariko sinigeze nzishyira hanze naziririmbiraga ku ishuri gusa, navuga ko natangiye kuririmba mfite intego mu mwaka wa 2017 numva nshaka kuba indorerwamo ya rubanda, mu butumwa bwo kwigisha abantu gukora ibyiza, gukunda umurimo, kugira intego,…. muri uwo mwaka nibwo nakoze audio na video by’indirimbo nise ‘Bonne année”, nkora n’indi mfatanyije n’umuvandimwe Kuccy Main yitwa ‘Burundu’, kuri ubu indirimbo nshya mfite yitwa ‘Iyakire’ iyi nayikoze mpumuriza abantu bafite ibibazo mbereka ko ejo ari heza, ni indirimbo ikoze muburya bwa Gospel Rap ikaba inafite amashusho.  Emmy Teesqure aganira na kigalihit.rw

Twamubajije niba iki kibuga cy’umuziki nyarwanda azashobora kukitwaramo neza akamenyekana dore ko hari abandi bari bafite intego nk’iyo afite bikarangira bibananiye, aratubwira ati:”mu byukuri sinje guhangana n’abandi ahubwo ndagira ngo ubutumwa bwanjye bujye bufasha abantu, sinshaka inyungu zihutiyeho mu muziki ahari buhoro buhoro byazabyarira inyungu kuko nzi ko hari abantu umuziki utunze, gucika intege byo simbiteganya nzakora uko nshobojwe kose nkomeze kandi hamwe n’Imana nzabishobozwa”

Emmy Teesquare ni umuhanzi ukizamuka ufite intumbero nziza, akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali.

Kanda hano wumve unarebe indirimbo ye yatuzaniye yitwa “IYAKIRE”.

Kanda hano Udukurikire kuri Instagram

Joshua Josh

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO