Umuhanzi Nyarwanda yashyize hanze indirimbo ashishikariza abantu kutemera Imana y’abazungu ahubwo bakizera gakondo

Umuhanzi Nyarwanda witwa Slega Boy afatanyije na PVO Banks yashyize hanze indirimbo ashishikariza abantu kutizera Imana y’abazungu ahubwo bo bakizera gakondo yabo bagendeye ku mana abakera bemeraga.

Slega Boy n’umwe mu bahanzi Nyarwanda bari kuzamuka uyu muhanzi wagiye ushyira hanze indirimbo zitandukanye kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo Nkingurira arikumwe na PVO Banks aho ashishikariza abantu kutizera Imana abazungu batwinjijemo ahubwo bo bakizera imana ba sogokuru bahoze bizera.

PVO Banks wakoranye indirimbo na Slega Boy

Nkuko Slega Boy yabitangarije Kigalihit akaba yadutangarije ko we atemera Imana abazungu bazanye ahubwo usanga ba Ryangombe ba sogokuru bemeraga aribo wasangaga bakora ibitangaza aho yagize ati “Impamvu abantu bahomba cyangwa ugasanga bizera ibintu by’inyatsi nuko bataba bazi neza Imana basenga iyariyo mugihe abakera wasangaga wenda bizera Ryangombe kandi koko ugasanga hari byinshi abafasha rero njyewe izo mana z’abazungu ntago nzemera ahubwo numva twagakwiriye kwisubirira kuri gakondo yacu “.

Umuhanzi Slega Boy akaba yaragiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Canganya,Twimbemberere,Nizere nde,Kigali nijoro,Perfect ndetse na Nkingurira yashyize hanze ndetse nyuma yiyi ndirimbo akaba afite n’izindi ndirimbo nyinshi zitandukanye ateganya gushyira hanze.

Kanda hano wiyumvire indirimbo Nkingurira ya Slega Boy x PVO Banks bashishikariza abantu kutemera Imana y’abazungu ahubwo bakizera gakondo

561 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *