Umuhanzikazi Fille wo mu gihugu cya Uganda afatanyije na Deejay Pius bagiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzikazi Fille wo mugihugu cya Uganda wamenyekanye mu ndirimbo nka No Retreat, na What did you do aho yari afatanyije na Nutty Neithan, ubu agiye kuza mu Rwanda mu mpera z’ik’icyumweru turimo ku itariki 18 Ukuboza 2016.

Ni mu birori byo gutanga ibihembo  byiswe SMART AWARDS bikazahabwa ibyamamare, Ibigo bya Leta,amasosiyete yigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta ikoresha neza ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda  muri rusange.

Muri ikigitaramo kizabera kuri KIGALI SERENA HOTEL,kizaba kitabiriwe n’abantu bingeri zitandukanye harimo abayobozi bibigo bitandukanye byaba ibya Leta ndetse nabikorera ku giti cyabo, hakazaba hari n’ibyamamare bitandukanye bya hano iwacu mu Rwanda.

pius

Deejay Pius ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa imbaga y’abanyarwanda kuri uwo munsi

nkusi

Umushyushya rugamba muri ibi birori azaba ari Umunyarwenya Arthur Nkusi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO