Umuhanzikazi Marina yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Umuhanzikaz i Marina umaze kumneyekana cyane hano mu rwanda mu gihe gito amaze yinjiye muri muziki agahita anabona inzu  ifasha abahanzi ya The Mane  abanamo na Safi Madiba ikaba iyoborwa na Bad Rama ku mugoroba  wo kuri  uyu wa Kane tariki ya 8 werurwe 2018  yaraye ajyanye mu bitaro  mu buryo butunguranye kubera indwara ya Sinuzite yari yamubujije guhumeka neza

Marina ubu yatangiye gutora akabaraga no guhumeka neza nyuma yo kuva kwa Muganga

Nkuko Tubikessha umujyanama we  na safi Bad Rama yatangarije kigalihit ko uyu mukobwa ejo mu gitondo yagize ikibazo cyo guhumeka  neza bituma abo mu muryango we bamwihutana kwa muganga ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho abaganga bahise bamwandikira ibitao bakamwitaho  neza , ariko mu msaha ya Nimugoroba bakaba baje kumureka agasubira mu rugo aho bamuhaye imiti yo kunywa ndetse banamusaba kuruhuka cyane kugira ngo yoroherwe .

marina na Team ye

Iyo ndwara yafashe Marina mu gihe yari yatangiye imyitozo ikomeye yo kwitegura igitaramo bafite cyo gutangiza inzu bakoreramo ya The Mane  kizaba kw’itariki ya  23 na 24 i Musanze ndetse n’i kigali aho kizitabwira n’icyamamare Harmonize wo muri Tanzaniya kandi bakaba biteguye kuzagikora imbona Nkubone (Live )

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

Shumbusha Anastase

March 10, 2018

Ubwose Ko Arwaye Kare Bizavamn Ra ? Nyagasani Amufashe Kbx Naho Ubundi Nihatari!