Umukinyi wa Sinema Oprah Uwoya ahangayikishijwe n’Umuzimu w’Inshuti ye Umutera buri joro

Umukinnyi wa filime, Irene Oprah Uwoya[wahoze ari umugore wa Katauti] yahishuye ko yabuze amahwemo biturutse ku buryo aterwa n’abazimu nyuma y’urupfu rw’inshuti ye Masogange.

Umunyamideli wari ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald [Masogange], yapfuye ku itariki ya 20 Mata 2018, umurambo we washyinguwe iwabo mu cyaro ahitwa Utengule mu Ntara ya Mbeya.

Urupfu rwa Masogange rwasize benshi mu gahinda by’umwihariko abakinnyi ba filime n’abakobwa bagenzi be bafatanyaga mu mwuga wo kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo

.

Mu kiganiro Irene Uwoya wahoze ari inshuti magara ya Masogange yahishuye uburyo urupfu rw’uyu mukobwa rwanze kumuvamo ndetse ko akenshi amubona mu nzozi ubundi yaba yicaye mu rugo akamubona atambuka.

Uwoya n’umugabo we Dogo Janja ndetse na Masogange bahoze babana mu nzu imwe. Uyu mukobwa amaze gupfa, bafashe umwanzuro wo kwimuka bakava muri iyi nzu yari mu gace kitwa Makongo Juu mu Mujyi wa Dar es Salaam bajya gukodesha indi.

Dogo Janja yavuze ko bahisemo kujya kuba mu yindi nzu inahenze kurusha iyo bababagamo[ubu bayishyura amadolari 800 ku kwezi] mu rwego rwo gutinya ko bajya baterwa n’umuzimu w’inshuti yabo.

Uwoya yahishuye ko nubwo bavuye mu nzu babanagamo na Masogange, aho batuye naho yahaburiye amahoro biturutse ku buryo abazimu bamutera mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Mba numva ndimo kumubona gutya aciyeho, ibyo bituma binanira rero, eeeh! Inshuro nyinshi mba mubona atambuka imbere yanjye…”

Uburyo urupfu rwa Agnes Gerald ‘Masogange’ rwazonze Irene Uwoya siko byagenze kuri nyakwigendera Ndikumana Katauti banafitanye umwana. Oprah yavuze kenshi ko atazibagirwa Masogange nyamara kuri Katauti yaricecekeye ari nacyo benshi bahereyeho bavuga ko urupfu rw’uyu mukinnyi wahoze ari umugabo we ntacyo rwamuhungabanyijeho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO